Site icon Rugali – Amakuru

Rwanda: Human Rights Watch ivuga ko ahitwa “kwa Kabuga” habera ihohoterwa ku bana

Sobanukirwa uburyo DMI ya Kagame ikora - Igice cya mbere

Raporo y’umuryango utegamiye kuri leta Human Rights Watch (HRW) ivuga ko ikigo gifungirwamo inzererezi kiri i Gikondo mu mujyi wa Kigali gikwiye gufungwa kuko gikorerwamo ibikorwa bihonyanga uburenganzira bw’abana, igasaba ko gifungwa.

Iki kigo, hamwe n’ibindi nkacyo byagiye bishyirwa mu turere mu Rwanda, biri muri gahunda ya leta y’u Rwanda yo kurwanya inzererezi hamwe n’abasabitswe n’ibiyobyabwenge.

Mu kwezi kwa 10 gushize, umuyobozi w’umujyi wa Kigali yabwiye BBC Gahuzamiryango ko ibivugwa kuri iki kigo cya Gikondo Transit Center atari byo.

BBC yagerageje kuvugana n’umuyobozi w’ikigo cy’u Rwanda gishinzwe igororamuco ku bivugwa n’iyi raporo ntiyasubiza.

Si ubwa mbere ikigo cy’i Gikondo kivuzwe na raporo z’imiryango mpuzamahanga mu bikorwa by’ihohoterwa n’iyicarubozo ku bagifungirwamo mu buryo ivuga ko bunyuranyije n’amategeko.

Human Rights Watch ivuga ko yabajije abana 30 bari hagati y’imyaka 11 na 17 bafungiwe muri iki kigo, mu gihe cy’iminsi myinshi cyangwa amezi, hagati y’ukwezi kwa mbere n’ukwa 10 mu 2019.

Ivuga ko “hejuru yo gufungwa nta rubanza, abana ntibagaburirwa bikwiye, bakubitwa bihoraho, kandi bafungiye ahantu hari abantu benshi cyane n’ibyumba bitarimo isuku”.

Iyi raporo ivuga ko yaganiriye n’abana bayibwiye ko hari icyumba bafungiwemo ari abakobwa bane (4) kirimo n’abagabo, ko hari abandi bana b’abahungu batandatu bafunganywe n’abagabo.

Mu 2013, komite mpuzamahanga iharanira uburenganzira bw’abana yasabye leta y’u Rwanda gufunga iki kigo kubera ibikorwa nk’ibi iyi komite yavuze ko bibera muri iki kigo cy’i Gikondo.

Mu kwezi kwa 10 umwaka ushize, BBC yabajije Pudence Rubingisa uyobora umujyi wa Kigali ibivugwa ko muri iki kigo hafungirwa abantu mu buryo bunyuranyije n’amategeko n’abantu batari inzererezi, arabihakana.

Ati: “Oya ibyo ntabwo ari byo rwose”. Nta bindi bisobanuro yarengejeho.

Nyuma y’igihe runaka, abafungiwe mu kigo cy’i Gikondo – n’ibindi byashinzwe mu turere – bamwe muri bo bajyanwa mu mahugurwa y’igororamuco amara umwaka ku kirwa cya Iwawa kiri mu kiyaga yca Kivu mu karere ka Rutsiro.

Abana bo bajyanwa mu kigo cy’igororamuco cyagenewe abana kiri i Gitagata mu karere ka Bugesera.

HRW ivuga ko ikigo cya Gikondo gihonyora amaserano nyafurika y’ubu renganzira bw’umwana (Rights and Welfare of the Child, African Charter) n’amasezerano mpuzamahanga y’uburenganzira bw’umwana.

HRW irasaba leta y’u Rwanda gufunga iki kigo cy’i Gikondo ikanarekura abagifungiwemo bose. Abashinjwa ibyaha bakagezwa mu nkiko bakaburanishwa mu buryo buteganywa n’amategeko.

Iyi ni raporo ni ya kane ya HRW kuri iki kigo, ikurikira izinda zakozwe mu 2006, 2015 na 2016.

BBC
Exit mobile version