Rwanda: Gérard Urayeneza uregwa ibyaha bijyanye na jenoside arakatirwa n’urukiko. Gérard Urayeneza ukekwaho icyaha cya Jenoside no kuzimiza ibimenyetso by’amakuru ya Jenoside ejo ku wa gatatu azakatirwa n’urukiko rwisumbuye rwa Muhanga ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, uruhande rwe ruhakana ibyo aregwa.
Bwana Urayeneza w’ikigero cy’imyaka 70, uzwi cyane mu Rwanda nk’uwashinze amashuri abiri n’ibitaro i Gitwe mu karere ka Ruhango, yafunzwe tariki 14 z’ukwezi gushize kwa gatandatu.
Ubushinjacyaha bumurega ibyaha byerekeranye na jenoside nyuma y’uko mu isambu y’ibitaro yashinze bahasanze imibiri umunani y’abantu bishwe, bikekwa ko ari abazize jenoside.
Mu iburanisha riheruka mu bujurire ku cyemezo cyo gufungwa by’agateganyo yari yakatiwe, ubushinjacyaha bwavuze ko Bwana Urayeneza arekuwe yabangamira iperereza n’abatangabuhamya bamushinja.
Uregwa yasabye urukiko ko yarekurwa agakurikiranwa adafunze kubera uburwayi n’inshingano zikomeye afite.
Abunganizi be bavuze ko hari abatangabuhamya barokotse jenoside bamushinjura urukiko rwagombye kumva, bakavuga ko abamushinja batanze ubuhamya burimo ibinyoma.
Biteganyijwe ko urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rutangaza umwanzuro warwo ejo ku wa gatatu tariki 15 z’uku kwezi kwa karindwi.
Bwana Urayeneza yafatanywe n’abandi bantu umunani, batanu muri bo bamaze kurekurwa.
Source: BBC