Nimuhorane Imana !
Dufitanye ikibazo n’ukuli : hari ukuli kw’abantu n’ukuli kw’Imana, ukuli kwa Leta n’ukuli kwa rubanda. Hari ukuli kuzwi aliko kutavugwa ntikwandikwe ; no kukuganiraho hagati y’inshuti n’abavandimwe byitwa ingengabitekerezo bigacisha umutwe.
Ukuli kw’abanyamaboko bagize agatsiko bakaba bacigatiye imbehe yabo niko « kuli », dore ko hashinzwe n’uburyo buhambaye bwo kwamamaza uko kuli ngo kube ivanjili ihumekwa mu Rwanda no mu mahanga. Ngo umuti nyir’inka azihaye niwo zinywa ! Uko kuli kw’agahato n’agahotoro, abanyarwanda benshi barakuzize : abatatorongeye barafunzwe, bararigiswa, baricwa.
Nyamara uko kuli kwamamaye ni ikinyoma nyamunini, intego yako ni uguhishira uruhare rw’agatsiko mu byago by’abanyarwanda. Icyo kinyoma ugitunze urutoki wese agomba kwicwa, abo ahetse n’abazabakomokaho bakazasaba imbabazi ubuziraherezo.
Icyo kinyoma ubu kiraharanira ko jenoside yakorewe abatutsi iba umusozi wa zahabu cyangwa inyanja ya peteroli, « abeza » n’abazabakomokaho bakazaba muli paradizo ku isi ubuziraherezo, naho « ababi » n’abazabakomokaho bakazahora mu muliro utazima batarananyuze mu purugatori. Nimucyo turimbure icyo kinyoma « gitagatifu » kitaraturimbura.
Dr Biruka, 04/09/2019