Site icon Rugali – Amakuru

Rwanda: Hari abadakozwa ibyo kujya mu mazu bubakiwe

Bamwe mu baturage batuye ahazaterwa icyayi mu Karere ka Nyaruguru baravuga ko badashaka kuba mu mazu barimo kubakirwa. 
Aba baturage bavuga ko amasambu yabo yose yabaruwe ndetse bamwe bakanishyurwa, bityo ngo bakaba batagifite uburenganzira bwo kuyahingamo.
Bavuga ko nubwo inzu bari kubakirwa ari nziza kurenza izo bari batuyemo, badashaka kuzibamo kuko badashobora kuba mu nzu zitagira isambu yo guhingamo.
Icyakora iyo uganira na bo,ntawemera kwerura ngo avugire ku mugaragaro ko adashaka kujya muri izo nzu, ariko mwaba mwiherereye bakakubwira ko batazishaka.
Umwe muri bo ”None se waba mu nzu yonyine itagira akarima ko guhingamo udushyimbo? Abazishaka bazazijyemo jyewe ntayo nshaka!”
Uretse abavuga ko bataba mu nzu zitagira amasambu ariko, hari n’abavuga ko bakimara kwishyurwa imitungo yabo bahise bajya gushaka aho bagura amasambu, ndetse bamwe baranahubaka, bityo ngo bakaba badashobora kuba ukubiri n’amasambu yabo bamaze kugura no guturamo.
Uyu we yagize ati “Jyewe naraguze naranubatse mu Karere ka Gisagara. None se barampa indi nzu nyigire nte kandi mfite iyo niyubakiye!”

Iyi misozi yose izaterwaho icyayi.

Nubwo aba baturage bavuga ibyo ariko, ubuyobozi bw’akarere buvuga ko nta muturage uzahatirwa kujya mu nzu zirimo kubakwa.
Icyakora ngo butewe impungenge n’abaturage babeshya ko baguze amasambu ndetse bakanubaka, nyamara ari uburyo bwo kugira ngo bahabwe amafaranga yabo yose, ngo bakaba bashobora kuyapfusha ubusa bakazagaruka kugora ubuyobozi bavuga ko babuze aho kuba.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Munyantwali Alphonse, asaba ubuyobozi bw’akarere gukurikirana iki kibazo, bugasuzuma neza abavuga ko baguze amasambu bakanubaka amazu, bagasurwa kugira ngo hamenyekane koko niba babifite kandi byujuje ubuziranenge.
Ati ”Ibyo byose tugiye kubisuzuma, turebe abavuga ko mufite amazu, turebe n’uko ameze kuko ntitwabemerera kujya mu mazu adashinga kandi Leta irimo kububakira amazu agezweho.”
Umuturage wemera kuzajya mu nzu zirimo kubakwa, ahabwa amafaranga y’indi mitungo, hanyuma Leta ikamwongerera ku yo yagombaga guhabwa ku nzu ye ikamuha inzu ifite agaciro ka miliyoni 8, hakiyongeraho no korozwa inka, naho udashaka inzu we ahabwa amafaranga y’imitungo ye yose, akajya gushaka ahandi atura.
– See more at: http://www.kigalitoday.com/?hari-abadakozwa-ibyo-kujya-mu-mazu-bubakiwe#sthash.phdHNL7Z.YaoO0AE3.dpuf

Exit mobile version