Site icon Rugali – Amakuru

Rwanda: Hafashwe abana bagera kuri 76 bataye ishuli

Umwe mu bayobozi b’amashuli yisumbuye aragira ati: “uyu munsi mu murenge wa Ngororero habaye igikorwa cyo gukumira abana bata ishuli bakarema isoko ku munsi w’amasomo. Hafashwe abana 76 barimo abakomoka mu murenge wa Ngororero, Muhororo, Kavumu,Kageyo, Matyazo na Nyabinoni (Muhanga). Bagiriwe inama biyemeza gusubira mw’ishuli.
Iki kibazo kimaze iminsi gihangayikishije inzego zose ariko iyo witegereje neza usanga hakiri ababyeyi bataramenya umuhati bagomba kugishyiraho ngo kibonerwe umuti. Abana bata ishuli bakarema isoko, abajya gukora imirimo inyuranye bashakisha amafaranga, abarivamo kubera ibibazo binyuranye nk’amakimbirane mu miryango, ubukene,ubujiji,….ibi byose usanga ababyeyi babifitemo uruhare. Bafashe iyambere bagakumira iyi ngeso ibintu byajya mu buryo.
Na none kuri uru rubuga Hon. Nyabyenda Damien yagize ati: “….igikorwa cyo gufata abana barema isoko bataye ishuli gikwiye gukorwa henshi mu masoko. Hari abitwaza amakaye mu gitondo bakakubeshya ko biga nyuma ya saa sita, naho nyuma ya saa sita bakakubwira ko bavuye kw’ishuli. Byose ni ukubifatira ingamba”
Umuyobozi w’ikigo cy’amashuli cya Karunda Mukarukaka Chantal giherereye mu murenge wa Kavumu afite amalisiti agaragaza ko mu kagari ka Rugeshi konyine abana 41 bataye ishuli bibera mu rugo. Bahakora iki? Byumvikane ko baba bari kumwe n’ababyeyi babafasha imirimo. Aha niho rwa ruhare rw’ababyeyi rugaragarira.
Igihe kirageze cyangwa se cyararenze kugirango ababyeyi nk’aba bafatirwe ingamba zikomeye. Mu murenge wa Kabaya bateye intambwe igaragara. Umuyobozi w’uyu murenge Tuyizere Anastase aragira ati: “….mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’abana bataye ishuli twafashe icyemezo cyo kubagarura bose mu kiruhuko abo bana bahawe amasomo kugirango mu gihembwe cya 2 bazabashe gukomezanya n’abandi.”
Source: Amakuruki
Exit mobile version