IMF yanyuzwe n’izamuka ry’ubukungu bw’u Rwanda mu 2015
Mu gihe Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, IMF, giheruka kugenzura uko ubukungu bw’u Rwanda bwifashe, Umuyobozi ugihagarariye mu Rwanda, Alun Thomas, yavuze ko ubukungu bwarwo bwakomeje gutera imbere cyane nubwo hari imbogamizi zagaragaye mu 2015.
Alun Thomas yavuze ko mu Ukwakira 2015, itsinda rya IMF ryasuye u Rwanda kandi muri icyo gihe basanze ubukungu mu bihembwe bibiri bwazamutse hagati ya 7 na 7.5%, mu gihe mbere hatekerezwaga 6.5%, ari naho havuye guteganya ko buzazamuka 7 % muri uwo mwaka.
Aganira na The East African yagize ati “Ubuhinzi, bwakomeje kuzamuka ku rugero rwiza kuri 5%, inganda na serivisi bizamuka kuri 7% kimwe no mu myaka yabanje. Ugiye kubireba neza, ubwubatsi bwakomeje kugenda neza, ushobora kubibona witegereje hirya no hino mu mujyi, ama-hotel mashya, ibikorwa by’ubucuruzi n’imyubakire.”
Alun yakomeje avuga ko iri zamuka ryageze no ku nzego zirimo ikoranabuhanga mu isakazamakuru, serivisi z’imari n’ubuzima, bitandukanye n’urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Ati “Turebye kuri iyo mibare, twishimiye izamuka rya 7%.”
Iyi mpuguke mu bukungu ivuga ko mu kureba imbere, hari impamvu zinyuranye zituma ibihugu bihindura intego byihaye mu izamuka ry’ubukungu bwabyo, ku buryo mu gihembwe cya gatatu umwaka ushize, ubukungu bwagabanyije umuvuduko bukazamuka kuri 6%, bituma hatekerezwa ko mu mwaka wose buzazamuka hagati ya 6.5 na 7%.
Yagaragaje kandi ko ihindagurika ry’agaciro k’ifaranga ku isoko ryagize ingaruka ku nzego zikenera ibitumizwa mu mahanga nk’inganda, bitandukanye n’ubuhinzi kuko bwakomeje kuzamuka mu gihembwe cya gatatu kuri 6%.
Mu mwaka ushize, ifaranga ry’u Rwanda ryagabanutseho agaciro ku kigero cya 7.6%, ugereranyije na 3.6 % mu 2014, ugereranyije n’idolari rya Amerika.
Alun yavuze ko imirimo inyuranye y’ubwubatsi iri kugera ku iherezo, ku buryo mu 2016 ubukungu buzazamuka ku kigero cyo hasi, bigaterwa n’ihindagurika ry’agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda ku isoko ry’ivunjisha, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro nabwo bukazaguma hasi.
Yakomeje agaragaza ko hari byinshi u Rwanda rwakoze mu kongera ingano y’ibyinjizwa mu gihugu imbere.
Ati “Iyo usubije amaso inyuma nko mu 2011/12, imisoro yari 13% ry’ibyinjizwa mu gihugu (GDP), imibare iheruka ubu iri kuri 15.4% mu 2014/15. Niba mu myaka itatu barashoboye kongera umusaruro winjizwa mu gihugu 2% ni byiza urebeye ku bindi bihugu.”
Gusa avuga ko hakiri intambwe ikeneye guterwa kuko biteganywa ko nibura imisoro yagera kuri 16% by’umusaruro w’imbere mu gihugu bitarenze 2017/18, ariko ngo hari icyizere ko u Rwanda ruzabigeraho hagendewe kuri gahunda rwashyizeho.

Inyubako zo mu Mujyi wa Kigali
Umujyi wa Kigali ukomeje gutera imbere mu buryo bugaragara