Site icon Rugali – Amakuru

Rwanda: Gushima uwatsinze mu Burundi, ‘umupira mu ruhande rwa Ndayishimiye’

Evariste Ndayishimiye

Mu ijoro ryo ku wa gatandatu, ubutumwa bwa leta y’u Rwanda bushimira intsinzi ya Evariste Ndayishimiye ku mwanya w’umukuru w’igihugu mu Burundi, ku mbuga nkoranyambaga bamwe babanje kubufata nka ‘fake news’ (amakuru y’ibinyoma), kubera imibanire mibi hagati ya leta zombi imaze imyaka itanu.

CNDD-FDD, ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi, ryahise rigaragaza ubwo butumwa kuri Twitter, ntibyari bihagije kubyemera kuri bamwe.

Nyuma gato, urundi ruhande, minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda, narwo rwashyize ubwo butumwa kuri Twitter.

Tariki 13/04/2015 nyuma yo kubonana kwa Perezida Pierre Nkurunziza na Paul Kagame mu mujyi wa Huye, hakurikiye igerageza rya coup d’état mu Burundi, hakurikiraho umubano mubi hagati y’ibihugu byombi kugeza ubu.

Timothy J. Oloo, umwarimu wa siyansi politiki muri kaminuza muri Kenya na Tanzania, avuga ko ubutumwa bwa leta runaka bwo gushimira uwatsinze amatora ahandi busobanuye byinshi muri politiki.

Avuga ko by’umwihariko ku kibazo cya politiki y’u Rwanda n’u Burundi ari “ikimenyetso cy’ubushake bw’impinduka”.

Bwana Oloo agira ati: “Twabonye ubushyamirane bwa politiki bukomeye bw’ubutegetsi bw’ibi bihugu byombi, twarabibonye muri EAC [East African Community], twumvise ko ingabo zabo zagiye zirwana, hagiye habaho kubangamirana kw’inyungu za politiki kandi n’ubu birakomeje.

“Ni ubushyamirane budasanzwe turi kubona… Mu mateka, ubutegetsi muri aka karere hagiye habaho ko bushyamirana ariko ugasanga hamwe na hamwe abaturage ntibibagiraho ingaruka zikomeye nkuko tubyumva ubu hagati y’u Rwanda n’u Burundi.

“Urugero rwa vuba naguha ni uguhangana buri wese abona hagati ya Kenya na Tanzania, kandi bimaze igihe, ariko abategetsi nibaza ko nta mutegetsi w’uruhande rumwe wakwifuza ko bigera aho bibangamira bikomeye abaturage bo hasi”.

Bwana Oloo avuga ko nta muntu uzi ibya politiki watungurwa n’ubutumwa u Rwanda rwoherereje u Burundi kuko nta munyapolitiki utazi igihombo kiba mu kubana nabi, cyane cyane n’igihugu gituranyi.

Kuki ubu ku itorwa rya Ndayishimiye?

Bwana Olooo akomeza agira ati: “Politiki ni nk’umukino w’umupira w’amaguru, haba igihe cyiza cyo gusatira, gusubira inyuma, gukina witonze, guhindura uburyo ukina n’ibindi”.

Ati: “Muri politiki umuntu mushya akenshi bisobanuye impinduka, uko byagenda kose, nubwo tutakwirengagiza imbaraga twumvise ko Nkurunziza azakomeza kugira mu ishyaka riri ku butegetsi, ariko umuntu mushya aba ari mushya ntabura kimwe, bibiri cyangwa bitatu bishya azana.

“Iyo haje umuntu mushya rero ni igihe cyiza abakina politiki bashobora guhindura uburyo bakinaga”.

Mbere gato y’amatora yo mu kwezi gushize mu Burundi, umuryango utegamiye kuri leta International Crisis Group watangaje ko ufite ibimenyetso ko Evariste Ndayishimiye ari umuntu ufunguye ku kumva abandi ugereranyije na Bwana Nkurunziza.

Nelleke van de Walle wungirije uyobora uyu muryango muri Afurika yo hagati yabwiye abanyamakuru ko baganiriye n’abadipolomate bamwe bababwira ko “baganiriye na Evariste, bakavuga ko babona ko we yiteguye kuzahura umubano n’amahanga”.

Madamu Walle yagize ati: “Dutekereza ko kongera kubana n’amahanga, n’ibihugu bituranyi, [Evariste] aramutse atowe byakorwa kurusha uko bimeze ubu”.

Gusa Onesphore Sematumba, umusesenguzi wa politiki y’aka karere, yavuze ko Ndayishimiye atowe impinduka yakora zaterwa n’ububasha yagira imbere y’uwo yaba asimbuye.

Yagize ati: “Ni byo Evariste we arafungutse, ariko ntabwo twizeye neza ko aramutse atsinze yahita ahindura ibintu… Bizaterwa n’uburyo azabasha gukorera muri ‘system’ ya CNDD-FDD…”.

Ni inde uhombera mu kibazo?

Mu ibaruwa yandikiwe leta y’u Burundi, leta y’u Rwanda ivuga ko “iboneyeho kumenyesha ko yifuza kuvugurura imibanire y’amateka yaranze ibihugu byombi bivandimwe”.

Leta z’ibihugu byombi si ubwa mbere zishyamiranye, amateka avuga ko hagiye habaho ubushyamirane n’intambara zikomeye hagati y’ubwami bw’u Burundi n’ubw’u Rwanda.

Ariko guhura kw’imico, ururimi, guhahirana, gushyingirana, gutabarana,… ni byo byakomeje gutuma abaturage batandukanyijwe n’Akanyaru bitana abavandimwe, abavukanyi, abazimyamuriro…

Ubushyamirane bumaze imyaka itanu hagati y’ubutegetsi bwombi bwahagaritse bimwe mu byabahuzaga nko guhahirana, gushyingirana, gutabarana, kugenderanira.

Mwarimu Timothy Oloo ati: “Nta mutegetsi cyangwa umunyapolitiki muri leta uhombera mu bushyamirane, uhembwa arakomeza agahembwa ariko umuturage uciriritse wacuruzaga hakurya y’umupaka akabona inyungu agatunga urugo rwe, ubuzima bwe n’abe nibaza ko bwahababariye.

“Ni yo mpamvu buri gihe abanyapolitiki baba bagomba gukora ibishoboka mu guhosha amakimbirane vuba, ndetse n’igihe haba hari ibyo batumvikanaho bagakora ku buryo bitagira ingaruka mbi zikabije ku buzima bw’umuturage”.

Kuki bitakozwe na Kagame?

Mu buryo butandukanye, ba Perezida Magufuli, Tshisekedi, Kenyatta, Macky Sall, Paul Biya, Mohamed Farmajo, umwami wa Maroc, uwa Arabia Saoudite n’abandi, ku giti cyabo bashimiye Bwana Ndayishimiye ku ntsinzi ye.

Ibaruwa yagaragajwe ya minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda, ntigaragaza uwayanditse, ntiriho umukono n’izina bya minisitiri, ivuga muri rusange ko ari ubutumwa bwa guverinoma y’u Rwanda.

Ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bakemanga ubushake bw’impinduka guverinoma y’u Rwanda ivuga ko yifuza muri iyo baruwa, mu gihe ubwo butumwa butatanzwe n’umukuru w’igihugu ubwe.

Bwana Oloo avuga ko uko byakozwe kose abibona nk’intambwe nziza yatewe mu gushaka ko “ku mutegetsi mushya watowe amakimbirane adakomeza”.

Ati: “Ntabwo wakwitega ko ibintu bihita bihinduka ako kanya, ntekereza ko ku Rwanda hakirimo kwifata ngo barebe uko ibintu bigenda ku mutegetsi mushya, biriya mbibona nko kumwereka ubushake ngo bapime niba na we abufite, ni intambwe nziza muri politiki, ubu umupira uri mu ruhande rwa Ndayishimiye”.

Exit mobile version