Ikigo giharanira uburenganzira bwa muntu, Human Rights Watch(HRW), kivuga ko abategetsi muri Kigali bakusanyije bagafungira abantu ahazwi nko ‘Kwa Kabuga’ bagamije ‘gusukura umujyi’ mbere y’inama mpuzamahanga ikomeye yaje gusubikwa. Raporo yasohowe na HRW kuwa mbere ivuga ko abafunzwe barimo abana bo ku muhanda, abacururiza ku mihanda, indaya, abatinganyi n’abandi b’amahitamo y’igitsina atandukanye.
HRW ivuga ko yaganiriye n’abantu 17 bafungiwe “Kwa Kabuga” i Gikondo mu gihe cy’ibyumweru, mbere gato y’inama ya CHOGM yari kuba mu kwezi kwa gatandatu ikimurirwa igihe kitazwi.
Abahafungiwe bavuga ko bari mu byumba byuzuriranye, batabonaga iby’ibanze nk’amazi n’ibiryo bikwiye, kandi ko “bakubitwaga kenshi”.
Bavuga kandi ko muri bo nta warezwe ibyaha mu buryo busanzwe, ngo abone umwunganizi mu mategeko cyangwa ngo agezwe mu bushinjacyaha.
BBC yagerageje kuvugana n’Umujyi wa Kigali kuri iyi raporo ariko ntibyashoboka.
Gusa umwaka ushize, Aimé Bosenibamwe wahoze akuriye ibikorwa bya leta by’igororamuco yabwiye BBC ko icyo kigo atari ahantu ho gufungira abantu ahubwo ari ahanyuzwa (transit) abantu runaka kandi nta uharenza amasaha 72.
HRW ivuga ko umugore w’imyaka 18 ucuruza ku muhanda wahafungiwe ibyumweru bibiri ari kumwe n’umwana we w’amezi icyenda yagize ati:
“Batubwiye ko leta ishaka gusukura umujyi kubera iyo nama [CHOGM]. Batubwira ko bazadufunga kugeza irangiye.”
Raporo ya HRW ivuga ko nyuma y’uko iyo nama isubitswe, abari bafunzwe baje kurekurwa.
Lewis Mudge uhagarariye HRW muri Africa yo hagati agira ati: “Uburyo bw’u Rwanda bwo guhindura Kigali umujyi w’inama akenshi bubamo guhohotera abakene kurusha bandi bawutuye.”
HRW ivuga ko ibi byo “gusukura” imihanda ya Kigali byabaye na mbere mu 2016 mbere y’inama rusange y’umuryango w’ubumwe bwa Africa.
Mudge ati: “Guhohotera abatarebwa neza n’abakene kubera ko gusa ko abategetsi babona banduza isura y’igihugu bibangamiye ubudahangarwa bw’umuntu.”
Umwaka ushize, Bosenibamwe – watabarutse hagati mu mwaka ushize- yabwiye BBC ko hari amategeko asobanura abanyuzwa muri icyo kigo giherereye i Gikondo muri Kigali.
Yagize ati: “Ikiciro cya mbere ni inzererezi n’ababaswe n’ibiyobyabwenge, icya kabiri ni abajura, icya gatatu ni abadafite aho baba, icya kane ni abafite imyitarire idahwitse n’abakora ubucuruzi butemewe”.
Icyo gihe we yashimangiye ko nta muntu urenza muri icyo kigo amasaha 72.
Source: BBC Gahuza