* Aho umuntu arangiza kaminuza akajya kuba
umuyede muri chantier iyobowe n’umuntu
biganye akareka ishuli atanarangije primaire
* Aho umuntu arangiza secondaire akajya gusaba
akazi ko koza imodoka ku muntu utazi gusoma
no kwandika
* Aho umuntu atsinda ikizami gisoza amashuli
atatu yisumbuye leta ikamuhitiramo ishami
azakomerezamo yarirangizanya amanota meza
akimwa buruse ngo yize ibidakanewe ku isoko
ry’umurimo
* Aho uwize icungamari(comptabilité/
accountancy) akora muri laboratoire kwa
muganga uwize ubuvuzi agakora muri banki
* Aho abana bahatirwa kwiga ngo bazakize
imiryango yabo bakarangiza ishuli basize
imiryango yabo iheruheru maze bagategekwa
kwihangira imirimo badafite n’ubusa baheraho
* Aho kuba warize bisigaye bitera ipfunwe aho
gutera ishema kuko ishuli ritakiri isoko y’akazi
gatanga amafaranga atubutse kakanubahisha
nyirako kuko n’abaminuje basigaye bamara
imyaka barabuze akazi k’ibyo bigiye
* Aho umuntu ahisha umukobwa atereta amashuli
yize ngo atayamenya akamukatira kuko ntacyo
amumariye cyangwa akora imirimo itari iyo ku
rwego rw’umuntu wize
* Aho umuntu arinda ageza ku myaka 35
ataratunga ibihumbi makumyabiri by’amafaranga
y’u Rwanda(20,000 RWF) imbumbe byitwa ibye
* Aho umuntu ufite akazi keza uza gusoma ibi
ngibi aza kubona ari amakabyankuru naho
uwisanga mu cyiciro kimwe mu byo navuze aza
kugira ubute bwo gukomeza gusoma n’ibindi
Harya hirya y’ibi byose; u Rwanda ngo ni igihugu
gitemba amata n’ubuki?
Nsekuye Robert