Site icon Rugali – Amakuru

Rwanda: Gihamya ko ba Meya aribo batoranya ababaza ibibazo Kagame aho yasuye

Ni kenshi twagiye tuvuga ko iyo Kagame asuye abanyarwanda mu turere dutandukanye, ba meya bo muri utwo turere bashaka abaturage baho bo kubaza ibibazo by’ikinamico cyangwa se baza bagasingiza Kagame. Kuri njye mbona izi ngendo za Kagame arizo gutesha abaturage umwanya kubera ko iyo abasuye abacira umubyizi. Aba baturage asura batunzwe no gukora bakarya aruko bacyuye umubyizi. Ikindi kandi aho Kagame asuye ubuzima bugombe buhagarare n’ibura iminsi irindwi mbere yuko agerayo kubera abamurinda igitero yitwaza aho agiye hose yarangiza akabeshya rubanda ngo arakunzwe mu gihugu cyose.
Iyumvire nawe gihamya iturutse mu Rwanda ko ibyo twamye tuvuga ari ukuri kwambaye ubusa. Uyu munyamakuru wo kuri Radiyo Flash FM nawe arunga mu ryacu ndetse akanaduha n’ingero zerekana ko ibyo twavuze kuva cyera ari ukuri ko abaturage babaza Kagame ibibazo aba ari ikinamico ryo mu rwego rwo hejuru:
https://rugali.com/wp-content/uploads/2016/05/Ba-meya-uko-bakora.mp3?_=1  
Paul Karamira
Rurindo

Exit mobile version