Major General Jacques Musemakweli ni muntu ki?
Major General Jacques Musemakweli yinjiriye igisilikare Nyakivara ho muri Uganda mu myaka yaza 1991 aturutse i Burundi aliko amashuli yize, ya yigiye muli Congo, Musemakweli yavuye iburundi ariko yigiye muri Congo. Yaje kuza mu nkotanyi yigishwa gutera inshinge, kugirango afashe abaganga arinaho yahereye ahabwa amabwiriza yokuzaja ahitana abo Kagame adashaka.
Yakoreye akazi ke muri Charlie Mobile force aho yari yungirije umuganga w’iyo batayo aho yahabwaga amabwiriza yo gutera inshinge bamwe mu bayobozi b’ingabo batiyumvagamo Kagame. Musemakweli abitegetswe na Rutatina bivuye kuli Kagame, bategetswe gutera urushinge Afande Karangwa wapfuye atagishobora kwambara inkweto kuko ibirenge bye byali byara byimbye bi ninda amazi.
Major General Musemakweli yaje kuri mission yo kwica abayobozi b’ingbo bo muri Charlie mobile force abahora ko bavuze ko bazahorera Intare batinya (Kayitare Vedaste) wari umaze iminsi atewe urushinge rwub’uburozi. Kagame yashinje ingabo zose zapfaga zishwe n’inshinge za Musemakweli na Rutatina ko bazize Sida n’ubwo iyi ndwara itazwiho gukindura vuba na bwangu dore ko n’abagore babo basilikare bakiriho mu bukene bubi batabasha no kwivuza iyo baba bararwaye iyo sida kagame yavugaga ngo yishe abo bari barashakanye.
Musemakweli yakoranye n’uwahoze mu ngabo za FPR Major Rubimbura Moses wigeze gushingwa kuba uwungirije ingabo zirinda Kagame muri 1994-1995. Mbere yaho, Rubimbura yakoze mw’iperereza aho yatumwaga kubwira Musemakweli ibyo gukora kuko banganga ko Musemakweli agaragarana n’abayobozi icyo gihe kubera mission yali yamuzanye yo gutera inshinge z’ubutwa abatumva Kagame.
Colonel Ndugute nawe yazize Rutatina na Musemakweli n’ubwo Rutatina ali muramu wa Kayumba Nyamwasa, ntibyamubujije kwamagana Kayumba aho ahungiye bitewe n’uko Rutatina yumvira Kagame cyane mu bintu byo guhotora abatamwunva.
Amaze kwica ba karangwa yoherejwe ku murindi abana n’bakinnyi b’umupira wa maguru aho yabaga azerera na Pompidou wahoze ali umukinyi mwiza cyane w’ikipe ya APR.
Nyuma y’intambara yakomeje iby’imipira naba pompidou kugeza aho yohererejwe kwiga, abasilikare benshi ntabwo bamumenye ndetse bamwe bamwitaga reporter (byasobanuraga ingaruzwa muheto za Exfar) kubera ishusho ye na mazina ye adasobanutse.
Nyuma y’intambara yakomeje gukorera imilimo mu nkokora z’abandi alinako ajya hanze kwiga akwongera akagaruka; yaje nogukorera akazi ke muri parliament ndetse no muri minisiteri kugeza aho azaniwe kuyobora ingabo zirinda Kagame.
Kubera kuba yarabanye cyane na Janette Kagame usigaye ahitamo uyobora ingabo zirinda Kagame, dore ko ali nawe wahisemo kugarura Alex Kagame kuko ntabwo azi gusoma no kwandika, we akora ibintu ukwo abibwiwe, mbere y’uko aza mugisilikare, yali umushumba Natete ho muri Kampala.
Tugarutse rero kuri Musemakweli wabaye umuyobozi w’ingabo wa mbere kw’Isi utarigeze ayobora Section, Platoon cyangwa se COY, akazamurwa mu ntera kugeza aho abwiriwe kuyobora ingabo zose.
Musemakweli yateye Karangwa Kadogo urushinge kubera ko ari yarababajwe nimpfu zabandi basilikare, ndetse n’uburyo Kizza yabeshyewe akamburwa amapeta ye yagisilikare, dore ko nawe yaje kwicwa azize urushinge. Abo baganga barimo Musemakweli barogaga bategekwaga na Gen Rutatina Richard
Musemakweli yazamuwe mu ntera hirukanwa shebuja we wa kera ariwe Gen Rutatina
Umwe mu basilikare ati ubu nta ngabo z’,igihugu zihari n’agatsiko ko kurinda Kagame n’umuryango we ali nayo mpamvu ziyobowe na musemakweli wabanje kuyobora republican guard.
Kimwe n’uko James Kabarebe ndetse na Gen Kyonga bose babanje mu gikali kwa Kagame, n’igihe bayoboraga ingabo zose bibandaga k’ugukurikirana ibyo kwa Kagame aho kuyobora ingabo zose.
Charles Kayigamba Kigali
https://www.facebook.com/Inyenyerinews/posts/970021386410121