Amakuru agera kuri Rugali nuko General Charles Muhire wigeze kuyobora ingabo za Kagame zirwanira mu kirere ahagaze nabi muri iyi minsi. Ubukene bumumereye nabi kubera ko adashobora kubona akazi kandi ubundi ari umuntu w’umuhanga. Muri iyi minsi iyo agize imana abona nayo kugura mazutu yo gushyira mu modoka ye. Hari uwatubwiye ko aherutse kumubona mw’iduka arimo kugura umukati kuburyo nawe yiboneye ko ubukene bugaragara mu maso ya Gen Muhire.
Ibi byashimangiwe nibyo twasomye ku rubuga rw’impirimbanyi Gakwerere Rpf nawe wanditse ku rukuta rwe rwa Facebook ko Gen Muhire yirirwa iwe mu rugo areba amakuru kuri televiziyo anasoma ibitabo iyo agize imana akabibona. Kubona ibyo arya buri munsi bisigaye ari ingorabahizi k’umuryango we.
Ngo ikindi kandi ntabwo Gen Muhire ashobora kuva muri Kigali nta ruhusa afite akaba atanemerewe gushaka akazi mu nzego izo arizo zose. Mu myaka yashize yigeze kubona akazi ko kwigisha muri imwe za kaminuza mu Rwanda ariko iyo kaminuza bahise bayitera ubwoba imwima akazi. Abazi Gen Muhire nimumusengere kuko we ya mpyisi yahetse igenda imurya buhoro buhoro mu gihe abandi bo iyo igihe cyabo kigeze ibamira bunguri!
Tubibutse ko abakomeje guheka ya mpyisi igiye kutumaraho abantu niba ntacyo bakoze ngo tuyikumire amaherezo nabo izabarya nkuko ubu irimo kurya Gen Muhire wayihetse ndetse magingo aya tukaba tutazi naho Gen Karake Karenzi afungiye nawe tuzi utarayihetse bucye. Agapfa kaburiwe n’impongo!