Site icon Rugali – Amakuru

Rwanda : Gahunda yo kurasa abagororwa irakomeje

Inkuru y’akababaro n’iraswa ry’umugorogwa muri gereza ya nyanza, witwa Jotham Nsengiyumva. Hari saa moya na 20′ mw’ijoro ryo kuwa 28-29/01/2018 ubwo humvikanye urufaya rw’amasasu ahagana mu kibuga cy’umupira inyuma y’inyubako cyangwa igipangu cya Romeo wing na Delta wing (ibamo imfungwa z’abavuye Sierra Leone, Arusha boherejwe na lonu, abayisiramu 38  bafunzwe 2016, na Nsengiyumva Jotham (wishwe) na col Gaheza.
Amakuru dufite  ni uko uwo mugororwa yasohowe aho yabaga akajyanwa ku kibuga  cy’ umupira. Mbere yuko araswa habanje kuza imodoka ya director wa gereza sp John Mukono n’iy’ umukuru wa polisi mu karere ka Nyanza abona kuraswa.

Uyu warashwe Nsengiyumva Jotham, ni mwene Ntahontuye André na Nyirabagarura Rahab yavutse mu 1992 wabarizwaga mu mudugudu wa Rugeshi , akagari ka Rukinanyana umurenge wa Cyuve , akarere ka Musanze , intara y’amajyaruguru, akaba yaruvukiye mu mudugudu wa Rusarabuye, akagari ka Raba, umurenge wa Minazi, akarere ka Gakenge, intara y’amajyaruguru. Yafunzwe le 19/03/2014 akatirwa burundu. Yari muri dosiye  na wa mugitifi wa Cyuve nawe barashe.

Yaregwaga icyaha cy’ubugambanyi, guhungabanya umundendezo w’igihugu , ubugambanyi no kwinjiza intwaro mu gihugu , ibyaha biteganywa kandi bihanishwa ingingo za 446, 461, 471 z’ itegeko ngenga no 01/2012 ol ryo kuwa 02/05/2012 rishyiraho igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Uyu nyakwigendera niwe warezwe ibisasu byarashwe mu karere ka musanze bigahitana  IP Mucyurabuhoro Clement , yanaregwaga gutera ibisasu byarashwe ku uwahoze ari maire wa musanze Mme Bonifride Mpembyemungu.

Uburyo uyu nyakwigendera yarashwemo ni kimwe nubwo  Nsengimana Alfred wari executive w’umurenge wa Cyuve yarashwemo, kuko uyu nawe nkuko twabivuze haruguru yabanje gusorwa muri gereza araraswa. Kandi ukurikije aho yarafungiye ntiwakwemeza ko yari agiye gutoroka kuko igipangu cyarindwaga bikomeye kandi icyumba yabagamo cyafungwaga imfunguzo zikabikwa na gereza. Uko niko yabayeho kuva yafatwa kuko na gereza ya pck 1930 yabayemo naho yabaga mu cyumba cya wenyine kirimo na douche na toilet nkuko byari bimeze aho yari afungiye muri gereza ya Nyanza. Uyu mugororwa nta hantu na hamwe yajyaga atarinzwe bikomeye , haba gusenga gusurwa n’abandi hose yabaga agiye . Ntiyari yemerewe kwidagaduru nk’abandi  ndetse n’ uburinzi ijoro n’amanywa bwari bupanzwe  inyuma neza neza y’icyumba yari afungiwemo. Kandi nawe yari abizi kuburyo atapima akinisha gutoroka.

Amakuru yandi dufite nuko nyuma yitoroka ry’umunyamakuru Ntamuhanga Cassien , ushinzwe operation ku rwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa RCS  kuwa 02/12/2018 yagiye gukoresha inama muri gereza ya Nyanza ahagarika imbere uyu nyakwigendera Nsengiyumva Jotham , col Michel Habimana na Brigadier general Bizimungu Mahoro Selaphin ababwira ko bagomba kwitonda kuko ngo bazaraswa nibapima gutoroka yanababwiye ko ubutaha yifuza gukora inama byibuze areba imirambo iryamye imbere ye, aho kuhahagarika abantu nkuko yabikoze.

Iraswa ry’uyu mugororwa rije risanga inkuru zitandukanye zavugaga ko imfungwa za politiki zifungiye muri gereza ya nyanza zizaraswa. Iraswa ry’uyu mugororwa ntagushidikanya ryapanzwe na leta kandi rikozwe nayo. Mwitege rero iraswa ry’abandi benshi kuko n’umugambi wateguwe na leta nkuko tutahwemye kubigaragaza.

Uretse uriya waguye muri gerezan kwicana mu Rwanda byahawe intebe. Mw’ijoro  ryo  kuri    wa  kabili  rishyira  ku  wa  25/01/2018  ahagana  mu  masaha  ya  saa  sita  na  saa  saba  z’ijoro  muli  centre  y’ubucuruzi  ya  Nkoto  mu  mudugudu  wa  Karehe  akagari  ka  Shiri  umurenge  wa  Rugarika  ho  mu  Karere  ka  Kamonyi   mu  cyahoze  ari  prefegitura  ya  Gitarama   abasore  babili  Nsengumuremyi  Peter  na  mugenzi  we  utaramenyekana  amazina  ye   bari  bitwaje  ibyuma  bica  uwitwa  Twagirimana  Straton   babimuteraguye   mu  mutwe  no  mu  muhogo  undi   Eric  Nteziryayo   nawe  baramukomeretsa  bikomeye.

Umuvugizi  wa  Police  mu  ntara  y’amajyepfo  Bwana  CIP  Kayigi   Emmanuel   yatangaje  ko  bafatanyije  n’abaturage  na nubu  bagishakisha  abo  bicanyi.
Ubwicanyi  bwose  burimo  kubera  mu  gihugu  cyacu  no  hanze  buri  guterwa  n’imiyoborere  mibi  y’abayobozi  ba  Leta   ya  FPR   dore  ko  umwera  uturutse  ibukuru  bucya  wakwiriye  hose.
Jean-Michel Manirafasha
Kigali, Rwanda

Exit mobile version