Inkuru y’akababaro n’iraswa ry’umugorogwa muri gereza ya nyanza, witwa Jotham Nsengiyumva. Hari saa moya na 20′ mw’ijoro ryo kuwa 28-29/01/2018 ubwo humvikanye urufaya rw’amasasu ahagana mu kibuga cy’umupira inyuma y’inyubako cyangwa igipangu cya Romeo wing na Delta wing (ibamo imfungwa z’abavuye Sierra Leone, Arusha boherejwe na lonu, abayisiramu 38 bafunzwe 2016, na Nsengiyumva Jotham (wishwe) na col Gaheza.
Amakuru dufite ni uko uwo mugororwa yasohowe aho yabaga akajyanwa ku kibuga cy’ umupira. Mbere yuko araswa habanje kuza imodoka ya director wa gereza sp John Mukono n’iy’ umukuru wa polisi mu karere ka Nyanza abona kuraswa.
Uyu warashwe Nsengiyumva Jotham, ni mwene Ntahontuye André na Nyirabagarura Rahab yavutse mu 1992 wabarizwaga mu mudugudu wa Rugeshi , akagari ka Rukinanyana umurenge wa Cyuve , akarere ka Musanze , intara y’amajyaruguru, akaba yaruvukiye mu mudugudu wa Rusarabuye, akagari ka Raba, umurenge wa Minazi, akarere ka Gakenge, intara y’amajyaruguru. Yafunzwe le 19/03/2014 akatirwa burundu. Yari muri dosiye na wa mugitifi wa Cyuve nawe barashe.
Yaregwaga icyaha cy’ubugambanyi, guhungabanya umundendezo w’igihugu , ubugambanyi no kwinjiza intwaro mu gihugu , ibyaha biteganywa kandi bihanishwa ingingo za 446, 461, 471 z’ itegeko ngenga no 01/2012 ol ryo kuwa 02/05/2012 rishyiraho igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.
Uyu nyakwigendera niwe warezwe ibisasu byarashwe mu karere ka musanze bigahitana IP Mucyurabuhoro Clement , yanaregwaga gutera ibisasu byarashwe ku uwahoze ari maire wa musanze Mme Bonifride Mpembyemungu.
Uburyo uyu nyakwigendera yarashwemo ni kimwe nubwo Nsengimana Alfred wari executive w’umurenge wa Cyuve yarashwemo, kuko uyu nawe nkuko twabivuze haruguru yabanje gusorwa muri gereza araraswa. Kandi ukurikije aho yarafungiye ntiwakwemeza ko yari agiye gutoroka kuko igipangu cyarindwaga bikomeye kandi icyumba yabagamo cyafungwaga imfunguzo zikabikwa na gereza. Uko niko yabayeho kuva yafatwa kuko na gereza ya pck 1930 yabayemo naho yabaga mu cyumba cya wenyine kirimo na douche na toilet nkuko byari bimeze aho yari afungiye muri gereza ya Nyanza. Uyu mugororwa nta hantu na hamwe yajyaga atarinzwe bikomeye , haba gusenga gusurwa n’abandi hose yabaga agiye . Ntiyari yemerewe kwidagaduru nk’abandi ndetse n’ uburinzi ijoro n’amanywa bwari bupanzwe inyuma neza neza y’icyumba yari afungiwemo. Kandi nawe yari abizi kuburyo atapima akinisha gutoroka.
Amakuru yandi dufite nuko nyuma yitoroka ry’umunyamakuru Ntamuhanga Cassien , ushinzwe operation ku rwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa RCS kuwa 02/12/2018 yagiye gukoresha inama muri gereza ya Nyanza ahagarika imbere uyu nyakwigendera Nsengiyumva Jotham , col Michel Habimana na Brigadier general Bizimungu Mahoro Selaphin ababwira ko bagomba kwitonda kuko ngo bazaraswa nibapima gutoroka yanababwiye ko ubutaha yifuza gukora inama byibuze areba imirambo iryamye imbere ye, aho kuhahagarika abantu nkuko yabikoze.
Iraswa ry’uyu mugororwa rije risanga inkuru zitandukanye zavugaga ko imfungwa za politiki zifungiye muri gereza ya nyanza zizaraswa. Iraswa ry’uyu mugororwa ntagushidikanya ryapanzwe na leta kandi rikozwe nayo. Mwitege rero iraswa ry’abandi benshi kuko n’umugambi wateguwe na leta nkuko tutahwemye kubigaragaza.
Uretse uriya waguye muri gerezan kwicana mu Rwanda byahawe intebe. Mw’ijoro ryo kuri wa kabili rishyira ku wa 25/01/2018 ahagana mu masaha ya saa sita na saa saba z’ijoro muli centre y’ubucuruzi ya Nkoto mu mudugudu wa Karehe akagari ka Shiri umurenge wa Rugarika ho mu Karere ka Kamonyi mu cyahoze ari prefegitura ya Gitarama abasore babili Nsengumuremyi Peter na mugenzi we utaramenyekana amazina ye bari bitwaje ibyuma bica uwitwa Twagirimana Straton babimuteraguye mu mutwe no mu muhogo undi Eric Nteziryayo nawe baramukomeretsa bikomeye.
Umuvugizi wa Police mu ntara y’amajyepfo Bwana CIP Kayigi Emmanuel yatangaje ko bafatanyije n’abaturage na nubu bagishakisha abo bicanyi.
Ubwicanyi bwose burimo kubera mu gihugu cyacu no hanze buri guterwa n’imiyoborere mibi y’abayobozi ba Leta ya FPR dore ko umwera uturutse ibukuru bucya wakwiriye hose.
Jean-Michel Manirafasha
Kigali, Rwanda