Site icon Rugali – Amakuru

Rwanda: Gahunda ya FPR na Kagame irakataje mu gusahura umutungo w’abaturage!!!

Bagiye kubatwara ibibanza byabo muri Bannyahe babeshyeye IBIZA nkuko bishe Kizito Mihigo bakabeshya ko YIYAHUYE!

Ibyabaye ku baturage bo muri #Bannyahe ho muri #Kangondo biri hose mu Rwanda. Mu majyaruguru, mu majyepfo mu burasirazuba no mu burengero bwaryo. Abaturage bo muri Bannyahe ntabwo ari bo barira gusa batabaza kubera ubutaka bwabo FPR ya #Paul Kagame yabutwaye ikabategeka kwisenyera amazu yabo. Hari abaturage bo muri Musanze umwe we baje kumusenyera yanga kuva munzu ngo bamutwarane nayo ubwo basubiyeyo batayisenye reka turebe ikizakurikira.

Abaturage bo muri Gisagara nabo bararira ayo kwarika kubera ubuyobozi bumaze iminsi bubamenera inzoga biyengeye bitwaza ngo ntizujuje ubuziranenge ariko ibyo byose ni ukubera ubwoba abayobozi bamwe bafite ko inzoga zo munganda zabo zizabura abaguzi kubera inzagwa n’ibigage abaturage biyengera. Abanyarwanda ko bagowe! Ibi ni ihohoterwa ryo mu rwego rwo hejuru!

Abaturage bo muri Kicukiro n’abo basenyewe amazu yabo leta yababeshye ko bubatse mu gishanga baraza barabasenyera birangiye batabahaye inguranze cg inyishyu. Byaje kurangira aho bakuye abaturage ngo kubera ari mu gishanga bahubatse umuhanda. Aho rero bikoreje isoni n’uko ubuyobozi burimo busaba abo baturage ibyangomwa by’umwimerere by’ubutaka ngo kugirango babikosore bakureho ubutaka bwishyuwe. ibi abaturage basenyewe barabibonamo amayeri none bahakaniye akarere ko ntabyo bazabaha kuko n’ubwo butaka kavuga ngo karishyuye ntabyo bakoze.

Umuturage umwe we arivugira ko bari bamubariye igice cyimwe k’unzu ye cyarimo urubaraza ubwo nga bagombaga kumwishyura miliyoni imwe n’igice ariko nta n’urupfumuye bamwihereye kandi banamusenyeye inzu yose none arimo asembera hose. Mwibaze namwe kuba wari uri munzu yawe wiyubakiye n’amaboko leta ariyo yakaguteye inkunga ikaba ariyo igusenyera ntigire na busa iguha ugahinduka impunzi mu gihugu cyawe. Bwarakeye biraba da. Ndibuka kera najyaga numva bavuga ngo leta ni umubyeyi. Kereka niba ari leta z’ahandi atari leta ya Kigali! Padiri Nahimana niwe uherutse kugira ikiganiro yahaye izina “Akarengane n’urugomo bikabije bya leta ya Paul Kagame bimaze kubyara ingufu zahagurutsa rubanda!

Nibyo koko niba abaturage basabwe ibyangombwa ngo babihuze n’ubutaka bwaguzwe bo bakaba babyimanye kubera ko nta ngurane babonye murumva ko bamaze kurengwa n’akarengane kabakorerwaho. Aba baturage ba Kicukiro barimana ibyangomwa by’imitungo yabo yasenywe na leta itarabishyuye bakaba babymanye kugira ngo bazabone gihamya bazajyana mu rukiko. Ariko se ko uwo baregera ari we barega hari icyo bizatanga? Abaturage barumiwe baragira bati kubona impunzi zavuye Libiya barazihaye aho ziba ariko ngo twebwe abanyarwanda bakaba barimo badusenyera uturiri twiyubakaiye!

Leta ya Kagame nta mutima wa kimuntu ifite. Ni gute umuhanda ushyirwa imbere ku buryo ababyeyi n’abana babo bajya kwangara? Baturage banyarwanda basenyewe bo muri Gashiha muhaguruke musabe uburenganzira bwanyu kuko ibi ni ubujura n’ubutindi. Umuturage umwe yaratangaye aravuga ati Leta ya Kagame ituburira abaturage! Ni agahoma munwa!

Kumva ubwambuzi bukorwa na leta ibukorera abaturage bayo ibangaza ku gasozi ubona ko hari ikibyihishe inyuma. Ngubwo ubudasa bwacu. Umunyarwanda umwe yarihanukiye ati ako ni agasuzuguro kajejeta!!! umuntu aragusenyera ataguhaye ingurane ukarara mu biti nk’inkima yarangiza ngo mpa n’ibyagombwa by’umutungo wawe!!!
Barasenyera ababyeyi bakangara n’abana babo ariko iyo nibutse ko Ange Kagame agenda mu modoka igura miliyoni magana n’aho Cyomoro akambara isaha y’amadorari $250,000 akaba ari amafaranga agera kuri miliyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda numva nfite intimba ku mutima barangiza bagasenyera abanyarwanda bagahinduka impunzi mu gihugu bo barimo bishimisha mu mutungo w’igihugu.

Gahunda irakomeje yo kwirukana abaturage ba gakondo mu mu mujyi wa Kigali. Iyo ni gahunda ikomeje. Muri Kigali gakondo wayisanga he ko bose babirukanye kandi bakagenda ubusa, bakagenda amara masa. Biteye agahinda. Ese Kagame uherutse kuvuga ko ahandi mu bindi bihugu ngo bazana kateripirari ikabaterurana n’amazu yabo iyo banze kuyavamo we arihe?

Igihugu kirinda kugera mu bibazo bingana gutya agaceceka pe! Uziko koko ubanza u Rwanda nta muyobozi rugifite nkuko benshi bamaze iminsi babivuga. Ubu se yaba atarajya ahagaragara ngo agire icyo avuga kuri ibyo bibazo byose? Igihugu kiyobowe na Baringa. Aheruka abwira abaturage bomuri Bannyahe ko kateripirari zizabaterurana n’amazu yabo.

Ubutegetsi bw’igitugu nta nshuti bugira, izo nkoma mashyi, abo bakorera ubwo butegetsi bagahaguruka bakajya gusenyera abaturage bagenzi babo nibahumure agafuni karaje nabo kabahuranyemo. Bavandimwe inzira n’imwe twisuganye duhaguruke twirukane ako gatsiko

Exit mobile version