Site icon Rugali – Amakuru

Rwanda: FPR Kagame yanize itangazamakuru!

Ibinyamakuru biherutse kwandika bivuga uburyo KNC yibasiye abanyamakuru babajije Perezida Kagame ‘ibidashinga’ ngo abashoboye bagiye kuri YouTube. Ibi njye mbibonamo agakingirizo no gushaka guhishira ikibazo nyamukuru abanyamuru mu Rwanda bafite aricyo kuvutswa ubwisanzure.

Umunyamakuru akaba n’Umuyobozi Mukuru wa TV1, Kakooza Nkuriza Charles uzwi nka KNC yavuze ko mu Rwanda hari ikibazo cy’abanyamakuru kuko abari bashoboye bigiriye kuri YouTube abandi bakajya gukora mu bigo bya Leta n’ahandi ari nayo mpamvu abaganiriye na Perezida Kagame mu minsi ishize nta bibazo bifatika bamubajije.

Ku mbuga nkoranyambaga hadutse abantu bibasira bikomeye abanyamakuru baherutse kugirana ikiganiro n’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame ubwo yari amaze kugeza ku Baturarwanda uko igihugu gihagaze.

Abashinja abanyamakuru kubaza ibibazo bitari ngombwa babihera ku kuba nta munyamakuru wigeze abaza ikibazo cy’umusoro w’ubutaka ubangamiye cyane ab’I Kigali ndetse n’ibibazo biri muri REB ahubwo bakabaza ‘icyo Perezida Kagame avuga ku mibare y’ubwandu bushya bwa Coronavirus’.

Ubwo bari mu kiganiro RIRARASHE gitambuka kuri TV1, Umunyamakuru Mutabaruka Angelbert ukorana na KNC yamubajije icyo avuga ku kuba abakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeje kwibasira abanyamakuru.

Mutabaruka yavuze ko we iyo aza gutumirwa muri iki kiganiro yari kubaza ikibazo cy’abarimu n’uburyo bishyirwa mu myanya cyangwa akabaza ikibazo cy’umusoro w’ubutaka.

KNC yavuze ko mu Rwanda hari ikibazo gikomeye cy’abanyamakuru bari gusohoka muri iki gihe aho akemanga ibijyanye n’ireme ry’uburezi ritangirwa muri Kaminuza y’u Rwanda by’umwihariko mu ishami ry’itangazamakuru. Hano ndongera nkibaza ese nko kubaza Perezida Kagame ikibazo cy’umusoro abaturage bamaze iminsi bafite bisaba ubuhe bumenyi abo banyamakuru KNC avuga batashoboye gukura muri Kaminuza? Ninde uyobewe ko mu Rwanda udapfa kuvuga ngo hato udafungwa nka ba Cyuma Hassan wazize ko yashyize kuri bose babireba ibibazo abanyarwanda bafite? Cyangwa ninde uyobewe ko iriya nama ya Perezida Kagame benshi bita Baringa ko yarimo itekinika? ibibazo bagombaga kubaza byari bizwi kandi n’abatumiwe muriyo nama bari baracaguwe. 

https://www.youtube.com/watch?v=bI5scT_fnJo&feature=youtu.be

Ati “Ikibazo dufite, abanyamakuru bacu bose baraza mu bintu… na showbiz ntibayishoboye nicyo kibazo dufite. Ariko biratwereka urwego Kaminuza y’u Rwanda igezeho.”

Uyu mugabo avuga kandi ko abanyamakuru benshi bari abahanga kandi bashoboye bagiye bajya gukora ibijyanye n’Itumanaho mu bigo bikomeye by’umwihariko ibya Leta, abandi bakaba baragiye gukora kuri YouTube aho babona amafaranga menshi kurenza ayo ibitangazamakuru bishobora kubahemba. None se ko bagiye aho bavuga ngo hari amafaranga menshi leta ya FPR Kagame n’aho ikaba yabatangatanze? Noneho barajyahe?

Ati “Aba banyamakuru nibo dufite, ibi birakwereka ireme ry’uburezi bwacu uko buhagaze. Ntitujye kure, abo banyamakuru dufite, abari bashoboye bagiye kuba aba PR muri za Minisiteri, abandi basigaye rero ni abo ngabo. Ntabwo ntinya kubivuga nta bushobozi mufite.”

Yakomeje agira ati “Abari bashoboye bose, abenshi ubu ni aba PR, abari bashoboye bigiriye kuri YouTube, abanyamakuru basigaye hari abazajya babwirwa ko hari ikiganiro n’abanyamakuru na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika batinye kujyayo kubera ko ntan’icyo banabaza.” Bazatinya kujyayo se basaba babahisemo? N’inde warenga ku mabwiriza y’itekinika? Kandi n’uwo bazahitamo nawe bazamuha amabwiriza ariyo Briefing mu rurimi rw’icyongereza.

Uyu mugabo umaze iminsi myinshi mu itangazamakuru yavuze ko abanyamakuru bariho muri iki gihe nta bushobozi bafite bwo gukora inkuru zicukumbuye, avuga ko igihugu kigeze ahantu habi. Oya aha ntabwo aribyo ahubwo igihugu kigeze ahantu habi kubera ko itangazamakuru ryanizwe na leta ya FPR Kagame.

Ubwo Perezida Kagame yari amaze kugeza ku Baturarwanda uko igihugu gihagaze hakurikiyeho ikiganiro yagiranye n’abanyamakuru ndetse n’icyo yagiranye n’abaturage bari baherereye hirya no hino mu gihugu.

Ibyo bigabiro byombi byabaye hifashishijwe ikoranabuhanga cyane ko uretse Umukuru w’Igihugu wari uri mu biro bye bizwi nka Village Urugwiro, ndetse n’abari abasangiza b’amajambo, Barore Cléophas na Fiona Mbabazi bombi bakora kuri RBA, abandi banyamakuru bari bateraniye muri Kigali Convention Center.

Ubwo abanyamakuru bari bateraniye muri KCC, abaturage bo bari bari hirya no hino aho bari bahurijwe hamwe ndetse n’ibindi bibazo n’ibitekerezo bitandukanye byagiye bivanwa ku mbuga nkoranyambaga.

Abanyamakuru babazaga ibibazo, bahabwaga ijambo na Barore na mugenzi we Mbabazi aho uwazamuraga ikiganza ashaka kubaza, aba babiri nibo bahitagamo ubaza.

Mu banyamakuru bahawe ijambo nta wa TV/Radio1 urimo, ibintu Mutabaruka yabwiye KNC ko byatewe n’uko ari Barore cyangwa Mbabazi nta wari uzi uwo munyamakuru.

Mutabaruka ati “Uwari uduhagarariye, ntabwo yari amuzi, bivuze ngo uwo atazi ntabwo yamuhaye ijambo. Abo atari azi ntabwo yabahaye ijambo, 

KNC avuga ko abanyamakuru baba bakwiye kubyaza umusaruro amahirwe baba bahawe yo kuvugana n’umukuru w’igihugu. 

Ibyo ni agakingirizo nawe aravuga ibi kuko yatumwe kandi erega ngo uhagarikiwe n’ingwe aravoma. Aritwaza ngo ni ireme ry’uburezi ryaguye bituma itangazamakuru naryo rigwa biyibagiza ko iyo ubwisanzure bubuze mw’itangazamakuru ridatera imbere kuko abanyamakuru bakorera ku bwoba bigatuma badatangaza makuru yose n’ayo batangaje bakayagoreka ngo hato bataburirwa irengero cyangwa bagafungwa.

 Ngayo nguko

Exit mobile version