Site icon Rugali – Amakuru

Rwanda: FPR ikomeje guhisha ibikorwa bihungabanya umutekano i Cyangugu n’abantu bari kwicwa na Ebola ku Gisenyi!

Abanyarwanda baciye umugani ugira uti : “ntawe uyoberwa umwibye, ahubwo ayoberwa aho amuhishe”! Ibikorwa byose by’inkotanyi biba byuzuyemo itekinika, muri gahunda ndende yo guhohotera abaturage bacyekwaho kudashyigikira imiyoborere yazo mibi, kimwe no guhoza abaturage ku nkeke n’ubwoba budashira, inkotanyi zikomeje ibikorwa byo kugaba udutero shuma zirasa amasasu ari nako zitwika ibikorwa by’abaturage bo muri Cyangugu iwabo wa Rukokoma! Ibyo bikorwa by’urugomo byabanje mu karere ka Rusizi none ubu byadukiriye akarere ka Nyamasheke!

Mu kwezi kwa karindwi uyu mwaka, mu karere ka Rusizi mu murenge wa Mururu hamaze kugabwa ibitero 4, ibyo bitero bikaba byaragabwaga n’abantu batazwi, bakarasa amasasu menshi nyuma bagatikwa amazu y’abantu basa naho baba batoranyijwe, agizwe n‘amabutike y’abantu ku giti cyabo. Muri ibyo bitero byose, abasilikare b’inkotanyi biraza inyanza, bakajya guhohotera abanyerondo zibabwira ko batakoze akazi kabo kuko bananiwe gufata nibura umwe mubagizi ba nabi bakoze ibyo bikorwa! Ese umunturage witwaje inkoni yafata ate umuntu witwaje imbunda kandi inkotanyi ubwazo zifite izo mbunda ziba zananiwe ku mufata?

Mu rukerera rwo mu ijoro ryo kuwa gatanu w’icyumweru turangije taliki ya 16/08/2019, abo bagizi ba nabi batwika amazu muri Rusizi bimukiye mu karere ka Nyamasheke batwika ikamyo itwara peteroli. Iyo kamyo yo mu bwoko bwa Scania yari ihagaze hafi ya stasiyo iri hagati y’aho bita Tyazo na Kabuga. Iyo modoka ikaba yaravaga mu karere ka Rusizi yerekeza i Kigali. Abaturage baduhaye amakuru y’itwikwa ry’iyo kamyo, bemeza ko nta peteroli yari itwaye. Umwe mu bantu bari muri iyi modoka avuga ko mu gihe bari baryamye bari kuruhuka, bumvise imodoka ifashwe n’inkongi y’umuriro, bavuga ko babonye abantu 2 bahise biruka bava iruhande rw’iyo modoka, bakaba bakeka ko abo bantu aribo bayitwitse.Umwe mubari muri iyo modoka, yavuze ko polisi yababujije kuvuga ibintu byarangaga(imyambaro bari bambaye n’intwaro bari bitwaje) abo bantu bakekwaho kuba aribo batwitse iyo modoka ngo bitica anketi!

Inkuru ivuga itwikwa ry’iyo modoka yatangajwe n’amaradiyo anyuranye ndetse na “M24 TV” yatangaje abaturage cyane kuko ihabanye n’ukuri, muri izo nkuru havugwamo ko iyo modoka yafashwe n’inkongi y’umuriro kubera impanuka kandi nta mpanuka yabaye! Nyuma y’icyo gikorwa cy’ubugizi bwa nabi cyo gutwika iyo modoka, abasilikare b’inkotanyi batangiye ibikorwa byo kwibasira abaturage cyane cyane urubyiruko rw’abasore ruri munsi y’imyaka 30;urwo rubyiruko rushinjwa kutitabira amarondo no guhungabanya umutekano kandi bavuga ko iyo modoka yatwitswe n’impanuka! Hakaba hafashwe n’imyemezo byo gusaba abaturage kongera amafaranga y’umusanzu w’irondo! Abaturage bakaba bemeza ko iyo modoka yatwitswe n’abasilikare b’inkotanyi kugirango babone uko basarura amafaranga mu baturage y’umusanzu w’amarondo. bamwe mu banyamakuru banyuranye bakora mu itangazamakuru ryo mu Rwanda, babwiye ” veritasinfo” ko bitemewe mu gihugu kuvuga inkuru igaragaza ikibazo cy’umutekano mu cye mu gihugu; umunyamakuru ugerageje gutara amakuru nkayo ahita yibasirwa n’igipolisi cy’inkotanyi, agashinjwa ibyaha byo gusebya no kwangiza isura y’igihugu mu mahanga!

Ku Gisenyi naho ishyamba si ryeru!

Ku Gisenyi naho haravugwa umutekano mucye uvanze n’ubwoba bwinshi mu baturage buterwa n’icyorezo cy’indwara ya Ebola. Amakuru aturuka mu bitaro bya Gisenyi aremeza ko hari abantu 17 bamaze kwitaba Imana bazize Ebola! Mu rwego rwo gutekinika amakuru no gushaka kwigaragaza neza mu buryo buhabanye n’ukuri, leta ya Kagame yashyizeho amabwiriza ko nta muntu numwe ugomba kuvuga ko hari Ebola mu Rwanda! Abasilikare b’inkotanyi bari kubwira abaturage ba Gisenyi ko niharamuka hamenyekanye umuntu uvuga ko hari abantu bishwe na Ebola ku Gisenyi, arahita araswa amasasu menshi mu kanwa!!

Iki cyorezo cya Ebola kikaba cyarazanywe ku Gisenyi n’abasilikare b’inkotanyi bagikuye muri Repubulika Iharanira demokarasi ya Congo mu karere ka Ituri. Nk’uko bisanzwe bizwi, inkotanyi za Kagame zacengeye mu karere ka Ituri zikaba zikorana n’umutwe wa ADF Nalu mu bikorwa byo guhungabanya umutekano muri ako karere kugirango zibone uko zisahura amabuye ya Colta aboneka muri Ituri. Paul Kagame akaba yarashinze amazu y’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro ya Colta (comptoirs de vente) avuye Ituri mu mujyi wa Goma ndetse no ku Gisenyi.

Icyorezo cya Ebola kikaba cyaravuye Ituri kigera mu mujyi wa Goma kinyuze muri ayo mabuye ya Colta ava Ituri kimwe n’abayatwara; none icyo cyorezo kigeze no mu mujyi wa Gisenyi kinyuze muri ayo mabuye ya Colta Kagame asahura muri Congo (Ituri). Icyemezo leta ya Kagame yafashe cyo kubuza abaturage ba Gisenyi kujya guhaha ibyo kurya i Goma ni ukujijisha abanyarwanda kugirango iyo leta yerekane ko yafashe ingamba zo gukumira Ebola; ariko Kagame ntiyahagaritse inkotanyi kujya kureba amabuye ya Colta muri Ituri kandi ariko karere Ebola yagize indiri yayo! Nta muturage w’umunyarwanda ujya muri Ituri uretse Inkotanyi za Kagame ziri gusahura Congo none zikaba ziri gukwiza na Ebola ahantu hose!!

Kuzana iterabwoba ryo kuvuga ko umuntu uzavuga ko Ebola yageze mu Rwanda azicwa, ko aribyo bizahagarika Ebola ni ukwibeshya, ahubwo icyaba kiza ni uko Kagame yahagarika ibikorwa byo kohereza inkotanyi mu karere ka Ituri kujya gusahurayo Colta irimo Ebola!

Turakomeza gukurikira ibyerekeranye n’iki kibazo cy’umutekano mucye i Cyangugu n’ikibazo cya Ebola ku Gisenyi;

Veritasinfo.

http://www.veritasinfo.fr/2019/08/rwanda-fpr-ikomeje-guhisha-ibikorwa-bihungabanya-umutekano-i-cyangugu-n-abantu-bari-kwicwa-na-ebola-ku-gisenyi.html

Exit mobile version