Amakuru ava ahantu hizewe cyane muri USA, nuko Umwami Paul yamaze gusesekara i Boston muri leta ya Massachusetts muri Leta Zunze Ubumwe akaba yarahageze taliki ya 14 Gashyantare 2016 avuye Toronto muri Canada aho yavuye ibinyamakuru bikomeye byaho biri kumuvugiriza induru.
Umwami Paul n’abana be batatu aribo Ange, Ian na Brian bakodesheje uruzu runini rw’abaherwe ku nyanja aho bari kuryoha muri twa dufaranga twacu bahora batwaka mu misoro no mu bigega bivuka buri munsi nka Agaciro Fund. Mu gihe mu gihugu bicika aho ubukungu bwifashe nabi cyane bitewe n’ibyimezo bibi by’ubukungu leta ya FPR yashyizeho ndetse no gutekinika imibare babeshya amahanga ko u Rwanda rwateye imbere, ubu igihugu kigaruriwe n’umuntu wikunda we wenyine n’abamukomokaho gusa.
Mu gihe Umwami Paul akomeje kuryoha mu mihoro yacu abaho ubuzima bwaba miliyarideli mu mutamenwa uri ku nyanja, abamurinze n’abamuherekeje nabo barimo kumufasha mu gusesagura umutungo w’igihugu babaho ubuzima burenze ubushobozi bwabo. Abo bitwa ngo baramurinze ndetse n’abamuherekeje bari kurara mwi hoteli ihenze cyane yitwa Mandarin Oriental Hotel muri Massachusetts. Kuri iki Cyumweru, taliki ya 21 Gashyantare, Vasco Da Gama wo mugihe tugezemo azafata indi ndege yerekeza i Houston muri leta ya Texas. Tuzakomeza tubakurikiranire ibyo urugendo rwa Vasco Da Gama wu Rwanda ruri kugenda.
Gakwerere