Site icon Rugali – Amakuru

Rwanda: Ese Supt Richard Rubagumya yaba azize utuzi twa Munyuza?

Umuyobozi wa Police mu karere ka Ruhango Supt Richard Rubagumya bamusanze iwe yitabye Imana kuri uyu wa mbere nk’uko umuvugigiz wa Police mu Ntara y’Amajyepfo yabitangarije Umuseke.

Supt Rubagumya aha yari mu bikorwa byo kwigisha urubyiruko ibibi by’ibiyobyabwenge

CIP Andre Hazikizimana umuvugizi wa Police mu majyepfo avuga ko uyu muyobozi muri Police bamusanze yitabye Imana iby’uko yapfuye n’impamvu bikaba bitaramenyekana.
Kugeza ubu birakekwa ko uyu muyobozi muri Police yaba yazize uburwayi butunguranye
CIP Hakizimana avuga ko umurambo wa Supt Rubagumya wajyanywe mu bitaro bya Police i Kigali ngo ukorere isuzuma amakuru arambuye ku rupfu rwe ngo bazatanga nyuma y’iryo suzuma.
Supt Rubagumya yakoze imirimo itandukanye uri Police harimo kuyobora Police mu turere rwa Rwamagana, Bugesera na Ruhango aho yari ari ubu.
Uyu muyobozi muri Police asize umugore n’abana bane.
Elisee MUHIZI
UMUSEKE.RW

Exit mobile version