Polisi yanyomoje amakuru yatangajwe na Shaddy Boo ko yasatse iwe. Mu masaha y’umugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 9 Kanama 2020, Mbabazi Shadia uzwi nka Shaddyboo yanditse ku mbuga nkoranyambaga abaza Polisi y’u Rwanda n’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB impamvu abapolisi bagiye gusaka urugo rwe batanafite uruhushya rwo gusaka. Gusa ibi yakoze ngo byari ukubeshyera Polisi y’igihugu.
Ubu butumwa Shaddyboo yashyize kuri twitter na Instagram yagiraga ati : “Muraho Polisi y’u Rwanda ? Ese inyandiko y’isaka (Search Warrant) imaze iki niba Polisi y’u Rwanda isigaye yinjira mu mazu y’abantu igasaka kandi nta nyandiko y’isaka bafite, kandi ntibasobanure impamvu basaka inzu y’umuntu, ese ibyo nibyo ? RIB ndashaka ubusobanuro”
Polisi y’u Rwanda izwiho gusubiza no gufasha buri wese uyitabaje ku mbuga nkoranyambaga, yasabye Shaddyboo nimero ya telefone kugirango atange amakuru arambuye kuri icyo kibazo, gusa nyuma y’akanya gato Shaddyboo yaje guhita asiba ibyo yari yanditse byose.
Mu kiganiro kigufi yagiranye na ENEWS kuri uyu wa Mbere akabazwa ibyaraye bimubayeho ndetse n’impamvu yahise asiba ibyo yari yanditse kuri Twitter, Shaddyboo yavuze ko ntacyo yifuza kubivugaho.
Ku rundi ruhande, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yatangaje ko Shaddyboo yabeshyaga kuko Polisi itigeze ijya gusaka urugo rwe, akabishimangira anahereye ku kuba uyu mukobwa yahise asiba ibyo yari yanditse. Gusa kugeza ubu icyaba cyatumye abikora cyo ntikiramenyekana, na Polisi ivuga ko uwakabisobanuye ari nyir’ubwite wabikoze.