Turishima ngo twitwa ba Francis turimo turaterekera imizimu y’Abazungu – Min Kaboneka
Minisitiri Francis Kaboneka yabanje gusobanura uburyo Abakoloni ngo baciye urutirigongo rw’u Buhinde (indangagaciro z’Abahinde) kugira ngo babashe kubakoloniza, bidatinze n’urutirigongo rw’u Rwanda baraza bararuzahaza.
Minisitiri Francis Kaboneka ahamya ko amadini ari inzira abakoloni bakoresheje mu gucamo ibice abo bakolonizaga barimo n’Abanyarwanda “ku buryo n’ubu ingaruka zikidukurikirana.”
Yagize ati “Ibi turimo by’Itorero ni kamere ariko bari barabitesheje agaciro ngo ni ibishitani. Ni yo mpamvu ubyara umwana ukamwita Uwimana, wamujyana kwa Padiri akamwita Francis ngo Uwimana ni iripagani kandi usenga Imana! Ntituri ibicucu?”
Yunzemo ati “Ugasenga Imana ariko izina Uwimana rikitwa iripagani kuko ari Irinyarwanda, ari Irinyafurika! Ukitwa Francis ukumva uri igitangaza. Turishima ngo twitwa ba Francis kandi turimo turaterekera imizimu y’abazungu, iyacu twayitesheje agaciro. Uzatera imbere gute se dufite iyo mitekerereze?”
Aya ni amwe mu magambo Minisitiri Kaboneka yabwiye Abajyanama b’Uturere n’Umujyi wa Kigali bateraniye mu Itorero i Gabiro mu Karere ka Gatsibo, ku mugoroba wo kuri uyu wa 30 Werurwe 2016.
Minisitiri Kaboneka avuga ko adapinga Imana, ariko ko niba Abanyarwanda bashaka gutera imbere bakwiye kumenya ko hari imyemerere ya kizungu bimakaje bitari ngombwa, bagata indangagaciro zabo zakagombye kuba ari zo zitezwa imbere nk’ubupfura, ubutwari n’izindi.
Yakomeje agira ati “Tukajya kuririmba ngo kiliziya yakuye kirazira. Bakakubwira ngo wariye umugati wa Yesu urimo urya capati wikoreye! Ntabwo mpinga Imana, Haleluya! Ariko niba tuvuga ngo dushaka gusubira ku bunyarwanda hari ibyo tugomba kwemera.”
Yagarutse ku buryo Abanyaburayi bigabanyije Afurika mu mpera z’ikinyejana cya 19, bakaza bakayitegekana ubugome mu nyungu zabo, na nyuma y’irangira ry’ubukoloni hakajyaho Leta z’Abirabura na zo zaje zigatera ikirenge mu cy’Abazungu mu gucamo ibice Abanyafurika.
Minisiiri Kaboneka yatanze ingero ku buryo ibyari ibyiciro by’ubukire by’Abanyarwanda byateshejwe agaciro bikavunjwamo amoko ya Hutu, Tutsi na Twa, bikarangira bivuyemo amahano ya Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abasaga miliyoni.
Ese koko Abahutu n’Abatutsi bakomotse za Tchad na Ethiopia?
Mu kumvisha aba bajyanama b’Uturere n’Umujyi wa Kigali ko Abanyarwanda bari abavandimwe kandi ko bataturutse za Tchad na Ethiopia, yabanje guhagurutsa abo mu bwoko bw’Abasinga, ati “Babahe mikoro buri wese ambwire ubwoko bwe muri ibyo by’Abahutu, Abatwa n’Abatutsi, kandi muvugishe ukuri.”
Hahise hahaguruka Abasinga nka makumyabiri, bamwe bakavuga ko iwabo bababwiye ko ari Abahutu abandi bavuga ko babwiwe ko ari Abatutsi. Ati “None ubwo Abahutu baturutse Tchad n’Abatutsi bavuye Ethiopia ubwo muhuriye ku Businga gute?”
Nyuma y’Abasinga Minisitiri Kaboneka yahise ahagurutsa n’Abazigaba, na bo ababaza ikibazo nk’icyo yabajije Abasinga, na bo bamwe bakavuga bati “Bambwiye ko data ari Umuhutu mama akaba Umututsikazi, ubwo ndi Umuhutu, ” undi ati “Bambwiye ko data ari Umututsi mama akaba Umuhutu, ubwo ndi Umututsikazi” gutyo gutyo…
Mu gusa n’utanga umwanzuro, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yagize ati “Abazigaba bakomoka kuri Kazigaba. Ubwo Kazigaba yabaye Umuhutu aba n’Umututsi ate? Ng’uko uko twapfuye, ng’uko uko twatakaje imbaraga.”
Yahise abihuza n’urugamba Ingabo za RPA zarwanye zibohora igihugu, avuga ko nta kindi cyatumye zibasha gushwiragiza iza Leta yariho zitwaga FAR usibye intumbero yo kubaka ubunyarwanda, ati “Izuru ryawe n’uburebure bwawe ntacyo bimaze, igifite agaciro ni icyo umariye igihugu cyawe.”
Minisitiri Kaboneka asanga “Habyarimana yari afite intwaro ikomeye” yashoboraga kumufasha gutsinda urugamba kuko yari afite abasirikari benshi ndetse n’amikoro, ariko ko ibyo byose nta musaruro byatanze “kubera kutagira umutima w’igihugu.”
Yakomeje asobanura impamvu ingabo za Habyarimana zatsinzwe urugamba muri aya magambo: “Habyara yafashe ba Banyarwanda abacamo ibice, afata Abanyarwanda abita ibyitso bakajya babagaburira igikoma mu nkweto, bamwe muri kumwe hano, abo bari bagezweho, abandi barabica, mwa bantu mwe aho muzayobora mujye mwirinda amacakubiri. Batangira guhimbira inkotanyi ngo zije kumara Abahutu….”
Minisitiri Kaboneka yabwiye aba bajyanama ko nibadakorera hamwe ngo bashyire ubunyarwanda imbere y’ibindi byose nta terambere igihugu kizapfa kigezeho, ati “Umwanzi wanyu ni uzababwira ngo mwicemo ibice. Ubu se ko mwicaye aha ngaha mwaba muri Abahutu, mwaba muri Abatutsi, mwaba muri abatwa, ibyo byose ni gasiya. Muribonamo ubunyarwanda.”
Abajyanama b’Uturere n’Umujyi wa Kigali bateraniye i Gabiro mu Itorero ry’Ibyumweru bibiri risatira umusozo kuko ryatangiye kuwa 16 Werurwe 2016, rikaba ryitabiriwe n’abajyanama 834 barimo abagabo 494 n’abagore 340.
9;inama i Gabiro, bakurikiranye ikiganiro cya Minisitiri Kaboneka (Ifoto/Urinzwenimana Mike)” width=”2896″ height=”1944″ class=”size-full wp-image-19102″ /> Abaguverineri b’Intara y’Amajyepfo, Iburasirazuba n’iy’Iburengerazuba, mu cyumba cy’inama i Gabiro, bakurikiranye ikiganiro cya Minisitiri Kaboneka (Ifoto/Urinzwenimana Mike)
Source: http://izubarirashe.rw/2016/03/turishima-ngo-twitwa-ba-francis-turimo-turaterekera-imizimu-yabazungu-min-kaboneka/