Hari abavuga ko Kagame ariwe FPR. Jyewe ntabwo ariko mbibona. Ntekereza ko Kagame ari element ya FPR. Hano mvuze ko Kagame ari umwe mubagize FPR. Bishatse kuvuga ko Kagame avuyemo FPR yakomeza kubaho.
Kuki abantu baba bitiranya Kagame na FPR?
Ntekereza ko abagize FPR bafata Kagame nka brand w’umuryango. Abacurabwenge berekana ko ibintu byose bikorwa na Kagame. Abari hanze babona Kagame cyane bakagirango niwe FPR.
Impamvu mvuga ko Kagame atari FPR nuko ibikorwa byinshi byo kurwana, kuneka, kwica, gukwiza ibinyoma n’ibindi bitakorwa n’umuntu umwe. Ikindi ibi mvuze bitabaye FPR yaburizwamo. Nibyo abacurabwenge ni abantu bake bari hejuru, ariko abanyamuryango barahiye kandi batanga imisanzu ni amashami atuma FPR ibona umwuka wo guhumeka. Amashami avuyeho, FPR yaburizwamo.
Ese indahiro iteye ubwoba ya FPR ndetse n’igitsure cy’abacurabwenge byaba urwitwazo rwo kwica inzirakarengane?
Hari ababyitwaza, jyewe ntabwo mbyemera. Aba bica bazi itegeko nshinga rigenga igihugu cyabo, bazi amahame remezo y’uburenganzira bwa muntu. Sinumva uburyo bakurikiza ibijyana n’indahiro ya FPR bakarimbura imbaga y’abantu. Icyaha ni gatozi. Niba FPR ikubwiye ngo wice ababyeyi bawe ubahora ubusa ukaba wabyanga kuki wemera kwica inzirakarengane z’abandi banyarwanda?
Abari ku rugamba rwo kwibohoza mwitondere imvugo ko Kagame ari FPR, FPR ari Kagame. Jyewe siko mbibona. Abarahiye indahiro y’iterabwoba ya FPR bashatse bakwisubiraho. Ntibagombye kwica ngo bavuge ko ari Kagame cg abacurabwenge babibatera.
Source:
https://www.facebook.com/groups/1693786854186175/permalink/1797590240472502/