Perezida Kagame yavuye imuzi icyateye umusirikare w’u Rwanda kurasira bagenzi be muri Centre Africa
Perezida Kagame yavuze ko hari abanyarwanda baba hanze bakora ibikorwa by’iterabwoba
Mu kwezi kwa munani umwaka ushize, nibwo umwe mu basirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika ya Centre Africa yarashe ndetse yica bagenzi be bane bakomoka mu gihugu, akomeretsa 8 nawe araraswa. Ubwo Perezida Kagame yaganiraga n’abayobozi bakuru batandukanye ndetse n’abavuga rikijyana bo mu karere ka Rubavu, Perezida Kagame yasuye, yagize icyo avuga ku cyateye umusirikare w’u Rwanda kurasira bagenzi be mu butumwa bw’amahoro muri Centre Africa, ndetse anemeza ko hari n’abandi banyarwanda babikora.
Perezida Kagame yavuze ko uyu musirikare ntacyo yari yapfuye na bagenzi be kuburyo yari kubica, ahubwo ngo byatewe n’uko yari yarayobotse inyigisho z’imitwe y’ibyihebe bivuga ko bigendera ku mahame y’idini ya Islam.
Yagize ati:”..umuntu wacu, umwana w’umusilamu, abasirikare babana nawe, batwara nk’umwe muri bo bakorana, baza kuzinduka rimwe afata imbunda arasa bagenzi be ntacyo bapfuye, ntibatonganye , ntawe wamugiriye nabi, ntawe wamuvuze, abantu bamutwara nkuko batwara abandi arahindukira arasa bagenzi be. Byabereye muri Repubulika ya Centre Africa aho bari batabaye mu kurinda amahoro icyo gihe.”
Yakomeje agira ati:”..mu gukurikirana neza bagiye gusanga n’ink’ibi byose tugenda twumva ku maradiyo, mu makuru mu burayi bamwe bagira batya bakituritsa, bagaturitsa abantu…uyu byamugiyemo arabisoma, arabyigishwa ko akwiye kwica utameze nkawe cyangwa batemeranya nawe.”
Perezida Kagame yasobanuye ko mu mpapuro basanze mu bubiko bw’uyu musirikare harimo inyandiko zikubiyemo amabwiriza yitwaga ay’idini ndetse n’abazaga kubigisha baturutse mu bihugu by’amahanga ku migabane itandukanye.
Perezida Kagame kandi yasobanuye ko atari uyu musirikare wabashije gucengerwa n’inyigisho mbi bitirira idini ya Islam, ngo hari n’abandi banyarwanda baba mu gihugu cy’Ububiligi bagira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba bagenda biturikirizaho ibisasu bikica bantu.
Yavuze ko igitera ibi ahanini ari amadini atandukanye asigaye acikamo ibice bigatuma buri gice gikora ibyacyo ndetse kikanashyiraho imyemerere yacyo bwite.
Agira ati:”..ikibazo cya mbere, hari urusobe rw’ibintu kuburyo n’abo bakoze ibyo bakurikiranwa cyangwa n’abandi batabirimo, basa n’aho ari abantu batotezwa cyangwa ko ari idini ryabo ryatotejwe. Kubera ko nubwo iryo dini ari rimwe n’andi madini bibaho, usanga mu idini harimo amatsinda adafite uko ateye abantu bakwita abayisilamu A, abandi B, ari abayisiramu C, A ikaba ifite ibyo yemera byo mu gihugu runaka, B ikaba ifite ibindi yemera, C ikaba ifite ibyayo kandi bose ari idini rimwe.”
Perezida Kagame yasabye umuryango w’Abayisilamu kwicara ukikemurira ibibazo byabo byo gucikamo ibice bivugwa mu idini ya Islam mu Rwanda mbere y’uko inzego zitandukanye zibyinjiramo, gusa ngo nibinanirana Leta yiteguye kuzabijyamo maze ngo ibikemure.

Umwe mu bayobozi b’Abayisilamu yashimangiye ko batazihanganira umuyisilamu wese uzagaragara mu bikorwa by’ubutagondwa

Abayobozi mu nzego nkuru z’igihugu bari bitabiriye iki kiganiro

Abavuga rikijyana bo mu karere ka Rubavu bari babukereye kuganira na Perezida Kagame
Source: http://www.makuruki.rw/Politiki/article/Perezida-Kagame-yavuye-imuzi-icyateye-umusirikare-w-u-Rwanda-kurasira-bagenzi-be-muri-Centre-Africa