Site icon Rugali – Amakuru

Rwanda: Ese kuki Kagame atunga indege 2 zihenze kandi hari amashuri agiye kugwa?

Nyamasheke:Batewe impungenge n’amashuri ashobora kugwa ku bana
Abarezi n’ababyeyi barerera mu ishuri ribanza rya Mutagatifu Kizito riri mu kirwa cya Kirehe mu murenge wa Macuba, mu karere ka Nyamasheke, baravuga ko bahangayikishijwe n’amashuri abana babo bigamo yashwanyaguritse, ku buryo umwanya uwo ari wo wose yabagwaho.
Ubuyobozi bw’iri shuri bwemeza ko aya mashuri yubatse hagati mu kirwa cya Kirehe yatangiye kugaragaza ibimenyetso by’uko yenda kugwa, ariko ngo kuko nta yandi mahitamo bafite bakomeje kuyigiramo.
Aya mashuri agizwe n’ibyumba 7, birimo 5 byubatswe mu mwaka wa 1975 na 2 byubatswe vuba, ibi bya mbere byarashaje cyane, umuyaga ukaba umaze gutwara igisenge inshuro 3 zose, n’inkuta zikaba zigiye guhirima.
Aya mashuri yarashaje cyane ku buryo abayigiramo baba bafite ubwoba ko yabagwira (Foto Bahuwiyongera S)

Umuyobozi w’iri shuri Nyandwi Jean Pierre, avuga ko uburyo amashuri yo ku kigo ayobora ashaje, bituma bahorana impungenge ko igihe icyo ari cyo cyose ashobora guteza impanuka, bityo akaba asaba inzego zibifitiye ubushobozi kubagoboka hakiri kare.
Yagize ati:“Aya mashuri ashobora kugwa ku bana umwanya uwo ari wo wose igihe imvura yazana ubukana n’ubwo bwaba budakabije, kuko ibyumba 5 byose byarashize, hasigaye 2 gusa byigiramo abana bo mu wa 5 n’uwa 6.
Andi mashuri iyo imvura iguye duhagarika amasomo, abana bose n’abarezi tukabajyana kubyiganira muri biriya byumba 2 bito, kandi murabona ko n’amadirishya n’inzugi byose byasataguritse, umuyaga n’imvura bikabazahaza.”
Avuga ko ikindi gihangayikishije ari uko kuri iki kirwa higira abana bo ku birwa 2 byegeranye, abandi bagaturuka ku wundi mwigimbakirwa uri hafi aho, bose hamwe bakaba ari 267, aho abenshi bambuka amazi buri munsi baza ku ishuri.
Mu ibaruwa y’intabaza umuyobozi w’iri shuri yandikiye akarere, akanaha kopi Paruwasi gatulika ya Tyazo n’Umurenge wa Macuba (Imvaho Nshya iyifitiye kopi), yagaragaje iki kibazo nk’ikimugoye cyane, atabaza asaba izi nzego kuza kwirebera imvano y’impungenge afite, ndetse zikamugira inama y’icyo yakora.
Gakwerere Samson, uhagarariye ababyeyi baharerera na we yagaragarije Imvaho Nshya ko iyo bohereje abana babo ku ishuri basigarana umutima uhagaze, bikanga ko imvura yagwa igatuma aya mashuri agwa.
Yagize ati:“ubu se gusubiza abana bacu muri ariya mashuri si nko kubashyira mu rupfu tubareba?”
Umuyobozi w’aka karere ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukamana Claudette, yavuze ko iri asanga abana badakwiye gusubiramo,avuga ko bagiye kuvugana n’abanyamadini,bakabashyira mu nsengero bakigiramo igihe hagitegerejwe icyakorwa.
Exit mobile version