Site icon Rugali – Amakuru

Rwanda: Ese kuki Kagame adashaka ko abakozi bajya mu ngendo hanze? Baba bamuvuga nabi iyo bageze hanze?

Isomere nawe gihamya yuko Kagame afitiye ubwoba bwinshi bwabamurwanya b’abanyarwanda bari hanze ndetse n’abanyamahanga batangiye kumenya ububi bwe.
Hari benshi bibwiye ko gushaka kugabanya izi ngendo z’abaja be ari ugukunda igihugu, ariko twe mwitohoza ryacu twasanze biterwa n’ibi bikurikira:

  1. Kagame azi neza ko aba bayobozi benshi baza hanze tuvugana nabo kandi bakatubwira amabi arimo abera mu gihugu. Iyo uvuganye n’aba bayobozi, wumva bavugana ubwoba ariko na none ugasanga ari nkabantu barimo gutura umutwaro ukomeye. Kubera ko Kagame adashobora kumenya abo bavugana nabo, yahisemo kubabuza gusohoka. Ubu nubwoba rero afitiye abanyarwanda bari hanze bamurwanya.
  2. Kagame yataye amonota menshi mu bazungu ndetse n’abandi banyamahanga benshi kubera guhindura itegeko nshinga ndetse no guhungabanya umutekano mu bihugu byabaturanyi nku Burundi na Congo. Bamwe muri aba bayobozi iyo baje hanze, banyuzamo bakavuga nabi Kagame na leta ye noneho Kagame yajya hanze akumva aba bazungu barimo baramubaza ibintu bazi neza. Igisubizo kuri Kagame ni ukubuza abayobozi kudakora ingendo hanze.

Ikibabaje nuko Kagame we ubwe abivuze akubutse mu ngendo yamazemo hafi ukwezi muri Canada, Amerika na Afurika. Kagame yavuze ko arimo yigana Perezida wa Tanzania Magufuli ndetse aranamushima ariko yibagiwe ko kuva uyu mwaka watangira, Kagame amaze gusura ibihugu hafi 20 mu gihe Perezida wa Tanzania Magufuli amaze gusohoka mu gihugu cye inshuro imwe ubwo yari yitabiriye iname y’ibihugu bya Afurika muri Etiyopiya. Nawe isomere hasi inkuru yanditwe mu kinyamakuru cye igihe.com:

Nabihanganiye bihagije -Perezida Kagame abwira abayobozi bahora muri za misiyo
Perezida Kagame yanenze abakozi ba leta bahora mu butumwa bw’akazi hanze y’igihugu, avuga ko arambiwe kumva ibintu nk’ibyo ndetse ko bikwiye kurangira burundu.
Mu ijambo rye yagize ati “Njya mbaza Minisitiri w’Imari, nti ndebera amafaranga agenda muri za misiyo uko angana. Ntagira uko ngana.”
Perezida Kagame yavuze abayobozi bahora mu butumwa bw’akazi batajya batanga ibisobanuro ku butumwa bagiyemo ngo ni yo babitanze ngo bavuga ko ibyo bagiyeho byihutirwa.
Yavuze ko bijya gutangira yafashe umwanzuro wo kugira ngo umuntu ugiye mu butumwa bw’akazi ajye amenyekanisha aho agiye ariko nabyo ntibyakorwa, ahubwo uvuze ko hari aho agiye agatanga impamvu z’uko ari ibintu byihutirwa.
Ati “ Ubwa mbere ngitangira, nagiye mbaza abantu mu nzego za leta nti nubwo ntashaka gufunga ngo mvuge ko nta muntu uzagira aho ajya; kuko ntabwo byashoboka n’igihugu kigira uko kigomba kugenderana n’ibindi, nti ariko reka tugire isobanurampamvu.”
“Niba ari ukuvuga ngo ni za misiyo za ba minisitiri, za bande, bagiye kugenda, tuvuge ngo agiye kuri iyi misiyo kandi ifitiye igihugu akamaro runaka. Tujye tubishyira mu bisobanuro na mbere y’uko uruhushya rwo kugenda ruboneka. Bijyaho… nkabona abasaba kugenda, nkareba mu bintu byose batanze ya mpamvu irabuze. Niyo ayishyizeho aravuga gusa ngo ni ibintu byihutirwa bifitiye igihugu akamaro gusa, akarekera aho. Nkavuga nti ariko bivuge. Urabitsinda se, ni ibiki bidufitiye akamaro utavuga ngo tubyumve? ”
Perezida Kagame yasobanuye ko hari abayobozi bitwaza ko ingendo bagiye kujyamo zitazishyurwa na leta mu kumvikanisha ko nta mafaranga y’igihugu azabigenderamo.
Ati “Barangiza bati ariko,[…] ntabwo ari leta yishyura amafaranga, hazishyura abatumira. Nkababaza niba ari abatumira, uzagende ube umukozi wabo, kuko igihe bagutumiye ukagenda, ntabwo ari ikibazo cy’amafaranga leta yagombaga kugutangaho gusa, kuko hari n’ikibazo cy’akazi ukwiriye kuba ukora. Iyo wagiye ntabwo uba ukora akazi hano.”
Misiyo z’abayobozi zatumye Perezida Kagame acika intege
Uru rugamba rwo kurwanya ko abayobozi bakomeza gusimburana mu butumwa bw’akazi mu mahanga ngo rwageze aho rusa n’aho ruciye Perezida Kagame intege aho yabisobanuye agira ati “Intambara zikomeza zityo, nkajya ndwana ndetse nsa n’unaneshejwe, imbaraga ziba nke, ndahanyanyaza, nkibutsa, nkatongana nti ’nibura hari icyo bigabanya ariko biranga’.”
Abayobozi benshi basigaye bitwaza EAC ngo basohoke mu gihugu
“Noneho ikintu nshaka kugeraho cya kabiri, ikintu bita East African Community cyacu. Buri cyumweru haba hari abatari munsi y’Abaminisitiri batatu bagenda,kandi noneho bakananyuranamo, bakabisikana. Batanu baragenda uyu munsi, bamara kugaruka, batatu bakagenda. Ukicara muri Cabinet ukabaza uti ariko ntuza arihe? Bati ese ntabwo wibuka ko bagiye mu nama ya East Africa ?”
Mu gutanga urugero yagize ati “Busingye we niho asigaye yibera, Minisitiri w’Ubutabera asigaye afite ibiro Arusha, ariko n’abandi bose baba babisikana, nkabaza nti ariko se iteka nzajya ngira cabinet haburamo Abaminisitiri batanu , bagiye muri EAC, hari ubwo baba bakigaruka, bagikoza ibirenge hano, bakaba barahamagawe ngo basubireyo. Ntabwo nabishobora, sinabyemera.”
Yakomeje avuga ko Perezida wa Tanzania, John Pombe Magufuli yakoze neza agaca burundu ibijyanye na misiyo, ibintu ngo bemeranya.
Ati “Nemeranya na Perezida wa Tanzania uburyo yakuyeho burundu ibijyanye na za misiyo […] nagerageje kubitwara mu kinyabupfura, ndahendahenda ariko byanze, ntabwo nshaka kubona abaminisitiri hanze y’u Rwanda kurusha uko baba hano mu gihugu. Nihanganye bihagije, kwihangana kugiye kurangira.”
Perezida Kagame yavuze ko bishoboka ko Minisitiri Ushinzwe EAC yazahabwa inshingano zose, ufite amasezerano ashaka gukora akayamunyuzaho, ahubwo we akaba yakongererwa abantu bamufasha kugira ngo imirimo yose ikorwe neza aho kugira ngo abayobozi bose bahore bavuga ko bagiye mu butumwa bujyanye n’Umuryango w’Ibihugu byo muri Afurika y’u Burasirazuba.
Ni ryari umukozi wa leta afatwa ko agiye mu butumwa bw’akazi?
Umukozi wa Leta afatwa ko agiye mu butumwa bw’akazi, igihe agiye gukorera akazi mu birometero birenze mirongo itatu uturutse aho asanzwe akorera, kandi akamara nibura amasaha atanu mbere yo kugaruka.
Urwego rwohereje umukozi mu butumwa imbere mu gihugu rumugenera indamunite za buri munsi zigizwe n’amafaranga y’ingoboka, ay’ifunguro, n’ay’icumbi igihe araye mu butumwa. Rumworohereza kandi mu buryo bw’urugendo rujyanye n’ubutumwa.
Ku bijyanye n’amahugurwa, ubusanzwe umukozi wa Leta ugiye mu mahugurwa mu mahanga ahabwa impamba y’urugendo ingana n’amadorari y’amanyamerika magana abiri (200 US $) yo kwitwaza.
Ku mahugurwa atarengeje iminsi 21 mu mahanga, kandi yishyurwa na Leta y’u Rwanda, amafaranga yo gutunga umukozi uri mu mahugurwa abarwa hakurikijwe uburyo ubuzima buhenze mu mijyi cyangwa ibihugu amahugurwa azaberamo, hakurikijwe amategeko agenga ubutumwa bw’akazi mu mahanga.
Ku mahugurwa y’imbere mu gihugu, umukozi wa leta ahabwa ibihumbi bitanu by’amafaranga y’u Rwanda ku mahugurwa atarengeje ibyumweru bibiri; ibihumbi icumi by’amafaranga y’u Rwanda ku mahugurwa arengeje ibyumweru bibiri ariko atarengeje ukwezi kumwe; ibihumbi makumyabiri by’amafaranga y’u Rwanda ku mahugurwa arengeje ukwezi kumwe.
Perezida Kagame yavuze ko misiyo zidasobanutse z’abayobozi zihombya igihugu

Perezida Kagame yasobanuye ko hari abayobozi bitwaza ko ingendo bagiye kujyamo zitazishyurwa na leta

Sam Rugege(ibumoso), Minisitiri Kaboneka na Minisitiri Mukantabana

Exit mobile version