Perezida Kagame yavuze ko uzaturuka hanze akaza guhungabanya umutekano azahabwa umuti umugenewe
Perezida Kagame arizeza Abanyarwanda ko hari umuti wavugutiwe uzashaka guhungabanya umutekano wabo
Mu ruzinduko rw’ iminsi itatu agirira mu Ntara y’ Uburasirazuba yatangiriye mu karere ka Ngoma kuri uyu wa 28 Mata 2016 , Perezida wa Repubulika y’ u Rwanda Paul Kagame yavuze ko hari umuti uzahabwa umuntu wese uzashaka guhungabanya umutekano w’Abanyarwanda aturutse hanze.
Icyakora Perezida Kagame avuga ko n’ubwo hari umuti wahabwa uwashaka guhungabanya umutekano w’abanyarwanda avuga ko biramutse bibaye ikosa ryaba ryakozwe n’ abanyarwanda.
Yagize ati : “Umuntu waturuka hanze akaza kuduhungabanyiriza umutekano, akabona aho amenera muri twe ikosa rya mbere ni iryacu tuba dukwiye kubikosora. Ariko icya kabiri uwo nguwo tumuha umuti we umugenewe.”
Perezida Kagame kandi yagaragaje ko u Rwanda rwapfushije abantu benshi ku buryo gupfusha undi niyo yaba umwe byaba ari ikibazo gikomeye.
Yagize ati: “Twapfushije miliyoni y’ abantu ntabwo bizongera, iyo umaze gupfusha abantu miliyoni imwe ibikurikiraho no gupfusha umuntu umwe biba biremereye.”
Perezida Kagame yagarutse kuri raporo zivuga ku mutekano ziheruka gukorwa, agaragaza ko u Rwanda ruhagaze neza mu mutekano muri Afurika no ku isi muri rusange asaba abanyarwanda kugira umutekano uwabo.
Yagize ati : “Reka mbahe amakuru niba mwari muyazi sinzi, hashize iminsi mike bashyize hanze raporo ireba umutekano, u Rwanda rwabaye urwa mbere muri Afurika ahantu muri Afurika umuntu agenda mu mijyi ijoro n’ amanywa ntawe umuhutaza, ubwo mwumva ahandi uko bigenda. icya kabiri u Rwanda ni urwa gatanu ku isi hose ahantu umuntu agenda akava aho ahashaka akajya aho ashaka”
Perezida Kagame yakomeje avuga ko u Rwanda ntawe rushaka ko akoma ku munyarwanda mu mirimo ye : “Ntawe dushaka ukoma ku munyarwanda wibereye mu mirimo ye afite icyo akora, nta nubwo dushaka umunyarwanda ukoma kuri mugenzi we”
Perezida Kagame yavuze ko umutekano ukwiye kuba ubuzima bwa buri munsi bw’ abanyarwanda , ashimangira ko abashaka guhungabanya uwo mutekano babanza bakabyikemurira byananirana u Rwanda rukabibafasha.
Biteganyijwe ko umukuru w’igihugu uruzinduko rwe arukomereza mu karere ka Nyagatare na Kayonza.
http://www.makuruki.rw/politike-y-u-rwanda/article/Perezida-Kagame-yavuze-ko-u-Rwanda-rufite-umuti-w-uzashaka-guhungabanya-umutekano-aturutse-hanze