Site icon Rugali – Amakuru

Rwanda: Ese Kagame ntiyaba aribwa ribwa no mu birenge ko adeherutse muri Amerika?

Ku muntu utazi Kagame n’imikorere ye uwa mubona muri iyi minsi yakwibwira ko ari umu Perezida ukunda abaturage be, uhora abasura aho bari kandi utajya atembera hanze kenshi. Ariko siko bimeze kuko ubundi atajya amara amezi 2 ataje ino muri Amerika dore ko aho kujya mu Burayi hamubanye mbarwa.
Wamwanya yapfushaga ubusa rero yirirwa aza gusesagura amadorari u Rwanda rukeneye muri iki gihe, ubu asigaye awukoresha mu gutesha igihe abaturage ababuza kwihingira ngo yagiye kubasura aho abenshi babapakira mu ma kamyo bakabajyana gukomera Kagame amashyi. Ariko ntacyo ibi bitwaye abanyarwanda n’igihugu kuko nibura byo bihendutse cyane kuko igihugu kidasohora miliyoni 15 z’amanyarwanda ariha icyumba kimwe cya hoteli buri munsi iyo ari muri Amerika cyangwa miliyoni 6 igihugu gisohora mu kwishyura ingege ze agendamo kw’isaha imwe.
Ariko nanone ntibyatubuza kwibaza impamvu ingendo zo hanze za Kagame zisigaye zarabaye mbarwa. Dore zimwe mu mpamvu nkeka kuburyo nawe ushatse wakwishyiriraho iyawe:

  1. Abamutumira babaye bacye kubera ko bamaze kuvumbura ko intoki ze zuzuye amaraso
  2. Igihugu gifite ikibazo cy’ubukungu butifashe amadovize akaba ari macye cyane
  3. Induru abanyarwanda bari hanze bamuvugiriza n’amajye bamutera
  4. Kuba abanyarwanda benshi bari hanze baranditse bamuvugiriza ko arimo asesagura aniba igihugu

Exit mobile version