PEREZIDA KAGAME YASHIMYE ABAGANGA BO MU BUHINDE BAVUYE ABANYARWANDA BINYUZE MURI ROTARY INTERNATIONAL
Perezida Kagame yashimiye inzobere z’abaganga b’Abahinde boherejwe n’Umuryango Rotary International, ku gikorwa cyo kwita ku Banyarwanda babaha ubuvuzi budasanzwe nta kiguzi.
Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu gikorwa cyabaye ku mugoroba wo kuwa Gatandatu tariki 5 Werurwe, ubwo yahuraga n’inzobere z’abaganga b’Abahinde bamaze ibyumweru bibiri mu gikorwa cyiswe “Global Grant 1639021-4th Rotary Medical Mission Vocation Training Cum Medical Mission from India to Rwanda.”

Muri iki gikorwa kibaye ku nshuro ya Kane inzobere z’abaganga 18 zabaze abarwayi barwaye indwara zijyanye n’amagufa (Orthopedic), impyiko n’imiyoboro yazo (urology), abarwayi bafite ibibazo byo mu matwi, mu mazuru no mu mihogo, ibyitwa ‘E.N.T. & General Surgery’n’ibindi.
Nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi wa Rotary International, Rajendra K.Saboo, Perezida Kagame yashimiye izo nzobere z’abaganga mu izina ry’Abanyarwanda bose kubw’ ubuvuzi binyuze muri uyu muryango zikomeje guha Abanyarwanda ku ndwara zikomeye, mu gihe batari koroherwa kuzivuza ku giti cyabo.
Akomeza avuga ko Perezida Kagame yabasabye ko uwo mubano wakomeza kwiyongera kandi nabo babimwemereye.
Yagize ati “Perezida Kagame yasabye ko uyu mubano ugomba gukomeza kandi ukiyongera, twamwijeje ko hari icyizere ko tuzagira itsinda rishyize hamwe mu Rwanda, bikagera n’ahandi muri Afurika kuko ari umugabane ugaragaza ahazaza heza kandi u Rwanda ni urugero rwo ku bihamya.”
Muri iki cyiciro inzobere z’abaganga zavuye abarwayi benshi ugereranyije na mbere ndetse zisangira n’ubunararibonye n’abaganga bo mu Rwanda kugira ngo nabo bazakomeze kuvura nkuko bavura.
Iki gikorwa cyabereye mu bitaro bya gisirikare i Kanombe na CHUK, kirangiye havuwe abarwayi bagera kuri 304, biyongeraho abana 20 bafite ibibazo by’umutima bazajya kuvurirwa mu Buhinde.
Minisitiri w’Ubuzima, Agnes Binagwaho, yashimiye inzobere z’abaganga zoherejwe na Rotary International, ku kazi bakoze by’umwihariko ku kwigisha abaganga bo mu Rwanda.
Yagize ati “Kwishyira hamwe bakiyemeza kurengera ubuzima bw’abantu ku bushake nta gihembo, ni ikintu cyo kubashimira.”
Ku bw’ubufatanye n’inzobere zo mu Buhinde, Abaganga b’inzobere 10 bazoherezwa mu Buhinde kugira ngo bahugurwe mu bijyanye no kuvura imyanya ndangagitsina ku bagabo no gutera ibinya mu gihe cy’amezi atatu.
Rotary International ni ihuriro ry’abantu bakora ibikorwa bya kimuntu hirya no hino ku Isi bahereye ku bushobozi bwabo bwite.