Urukiko nyafurika rwategetse u Rwanda kwishyura Mugesera Miliyoni 25. Kuri uyu wa gatanu tariki ya 27 Ugushyingo 2020, urukiko nyafurika rw’uburenganzira bwa muntu rufite icyicaro Arusha muri Tanzaniya rwemeje ko Leta y’u Rwanda yafashe nabi Léon Mugesera ihonyanga uburenganzira bwe bw’ibanze nk’umuntu.
Urukiko nyafurika ntacyo rwahinduye ku gihano cyo gufungwa burundu cyakatiwe Léon Mugesera n’inkiko z’u Rwanda mu 2016 ariko rugaya Leta y’u Rwanda ku buryo yafashe Léon Mugesera ubwo yari afunze.
Urukiko nyafurika rwemeje ko Leta y’u Rwanda yahonyanze uburengenzira bwa Mugesera ku buzima no ku miryango we. Ariko urukiko ruvuga ko Leta y’u Rwanda itahonyanze uburenganzira bwa Mugesera bwo kunganirwa mu rubanza rwe nk’uko ikirego rwaregewe na Mugesera mu 2017 cyabivugaga.
Urukiko kandi rwateye utwatsi ubusabe bwa Mugesera wasabaga kurekurwa no gutesha agaciro imyanzuro y’urubanza imuhamya icyaha cyo gukangurira rubanda gukora Genocide, rusanga ikibazo gishingiye ku buryo afunzwemo ariko kidashingiye ku cyatumye afungwa.
Gemma Uwamariya, umufasha wa Léon Mugesera yabwiye itangazamakuru ko yishimiye ko urukiko rwemeje ko umugabo we afashwe nabi aho afungiye. Agasaba igihugu cya Canada gusaba Leta y’u Rwanda guhagarika gufata nabi umugabo we.
Mu myanzuro y’urukiko hasabwe ko Leta y’u Rwanda yishyura Mugesera n’umuryango we Miliyoni 25 z’amafaranga y’u Rwanda. Hasabwe kandi ko umuganga wigenga yakorera isuzuma Mugesera kugira ngo harebe icyakorwa gikwiye kugira ngo ubuzima bwe busigasirwe.
Urukiko rwanze gutegeka Leta y’u Rwanda gutangira ibiganiro na Canada kugira ngo higwe uburyo Mugesera yajya kurangiriza igihano cye muri Canada, urukiko ruvuga ko ibyo ari ibireba ibihugu bitari mu nshingano z’urukiko.
Yanditswe na Ben Barugahare