Basazwe n’ibyishimo babonye Perezida Kagame atembera mu Mujyi wa Kigali n’amaguru
Ku mugoroba wo ku Cyumweru ahagana saa kumi, abantu bake bari mu Mujyi wa Kigali hafi n’ahahoze Radio Rwanda batunguwe no kubona Perezida Kagame ari kugenda n’amaguru, maze ibyishimo birabasaba bamusaba ko bifotoranya.
Si kenshi Umukuru w’Igihugu agaragara agenda n’amaguru. Gusa ajya anyuzamo nubwo yaba ari mu modoka, agahagarara agasuhuza abaturage bari aho ageze.
Ibihe bitazibagirana ni ubwo yari avuye i Gicumbi mu kwizihiza umunsi wo Kwibohora tariki 4 Nyakanga 2015, ubwo yageraga Nyabugogo akava mu modoka agasuhuza abaturage bari urujya n’uruza hafi aho.
Ibyishimo byasaze bamwe, bararira abandi biterera mu bicu bararirimba bati ‘Muzehe Wacu’. Icyo gihe hashize iminsi mike ubwo yari ageze muri Gare ya Remera nabwo yavuye mu modoka asuhuza abaturage bari bahari.
Kuri iki cyumweru ahagana saa kumi z’umugoroba bwo ntabwo yavuye mu mudoka ahubwo yarimo agenda n’amaguru ku muhanda uva Serana Hotel umanuka ujya kuri Minecofin n’ahari icyicaro gikuru cya I&M Bank.
Abaturage bake bari bari kuri station ya lisansi ihari batunguwe bikomeye no kumubona, bamusaba ko bifotoranya maze nawe arabyemerera abasigira urwibutso batazigera bibagirwa.
Rwanda: Ese Kagame agomba kwitwaza ikigo cy'abasirikare atembera muri Kigali?
Basabye Perezida Kagame ko bifotoranya arabemerera
Perezida Kagame [wambaye umupira urimo amabara y’umwe] yagendaga n’amaguru
Tariki ya 4 Nyakanga 2015, Perezida Kagame ubwo yageraga Nyabugogo
Aha yasuhuzaga abaturage ageze Nyabugogo ava i Gicumbi
Perezida Kagame asuhuza abaturage i Rubengera