Site icon Rugali – Amakuru

Rwanda: Ese impinduka Kagame n'umuryango we FPR batangiye kwandika mu binyamakuru byabo yaba ihishe iki?

Iyo Kagame n’umuryango we FPR bagiye gukora amanyanga, itekinika cg impinduka bazi ko zitazagaragara neza mu banyarwanda, barabanza bagakwirakwiza ibihuha mu binyamakuru byabo nka Rushyashya, IGIHE, Bwiza n’ibindi cyangwa bagakoresha za vuvuzela zabo nka ba Andrew Mwenda.
Iyi nkuru iri mu kinyamakuru cyabo Bwiza iteye kwibaza byinshi. Ese mama Kagame yaba ashaka kongera kuyobya uburari abeshya abanyarwanda n’abanyamahanga ko ashaka impinduka?
Dore ibibazo umuntu yakwibaza nyuma yo gusoma iyi nkuru yo muri Bwiza:
1) Ntawabura kwibaza impamvu umukobwa wa Kagame Ange atangiye kugaragara mu manama atagobye kujyamo kuburyo nta nuwakana ko ubu ise atamujyana iyo agiye kuyobora inama z’aba Minisitiri
2) Njye na nubu ndakibaza Impamvu Kagame yahisemo kumwaza Minisitiri Busingye na Aime Bosenibamwe imbere yabandi bakozi be oops ingirwa bayobozi.
3) Ese Kagame yaba atakizera abasheshe akanguhe akaba yizera urubyiruko rumaze gucengerwa na n’amatware ya “Ndumunyarwanda” akaba yumva yaberekeza aho ashaka nta kibazo abifashijwemo n’umukobwa we w’imfura Ange Kagame?
Uwapfuye yarihuse. Isomere nawe Bwiza aho ishaka kutwoza ubwonko:
Ngo guverinoma yaba igiye guhinduka ?
Yanditswe: 15/03/2016
Byatangiye guhwihwiswa ko haba hari gutegurwa ihindurwa rya guverinoma hibandwa cyane hitabwa ku rubyiruko kuko arirwo rushobora gukomezanya na Perezida Kagame ubwo azaba yongeye gutorerwa kuyobora u Rwanda nk’uko ikinyamakuru Ishema kibitangaza.
Iki kinyamakuru kivuga ko gifite amakuru avuga ko impinduka zabaye mu gisirikare zitagomba kugarukira aho ngo kuko hitezwe izindi zishobora kuba mbere cyangwa nyuma y’ihindurwa rya guverinoma iki kinyamakuru kivuga ko riri bugufi.
Kuri iyi nshuro ngo iyirukanwa cyangwa izamuka ngo rishingiye kuri evaluation abenshi bakorewe hashingiwe ku buryo bitwaye mbere no mu gihe cya Referendum, ndetse no mu cyerekezo bafite nyuma ya 2017.
Ngo icyo gihe Perezida Kagame azaba ashaka gushyira ingufu nyinshi mu byo atabashije gucyemura cyangwa gutunganya muri mada 2 ziheruka.
Urugero rutangwa ni nko mu rubyiruko cyane cyane kuko arirwo target mu myaka yindi Perezida Kagame azamara ku butegetsi.
Ngo icyo gihe azaba ashaka abumva neza politiki yaremera urubyiruko ku buryo ruzajyana nawe mu cyerekezo cyose afitiye igihugu.
Ahandi ngo ni mu myidagaduro aho mu cyerekezo u Rwanda rwihaye ari uko rwaba rwinjiza amadovize aturuka mu gutegura inama mpuzamahanga kandi bikaba bizwi ko abitabira inama baba basa nk’abakerarugendo bagamije kwinezeza.
Urugero rwa nyuma birasa naho Perezida Kagame n’abajyanama be bamaze kubyitegura neza kubera uburyo baherutse kwirukana Mayor Ndayisaba Ikinyamakuru Ishema kivuga ko yari yarajujubije abanyatubari n’amaclubs ku buryo Umujyi wa Kigali wari ugiye guhinduka nk’irimbi cyangwa abantu bahora mu kiriyo.
Ikindi kimenyetso gitangwa n’iki kinyamakuru n’uko mu nama y’abaminisitiri iheruka hemejwe umunyamabanga uhoraho w’umusirikare muri Minisiteri ya gisivili.
Ngo uwo ni Lt Col Patrice Rugambwa, ababikurikirana hafi bakaba babona ko ibirebana n’imyidagaduro n’urubyiruko bigiye kurushaho kwitabwaho no gukosorwa aho byari byarazambiye.
Source: Bwiza.com

Exit mobile version