Site icon Rugali – Amakuru

Rwanda: Ese ba Gitifu nibwo bagikanguka? Abanyarwanda twamaze kubona kera ko ibya leta ya Rupiyefu ari ugutekinika gusa

Nyamasheke: Ba Gitifu bashinja Akarere ‘itekinika’ mu gusuzuma imihigo
Hashize iminsi mike mu karere ka Nyamasheke hatanzwe amanota y’isuzuma ry’imihigo y’imirenge, ariko bamwe muri ba Gitifu ntibishimiye uburyo aya manota atangwa,ndetse bamwe bavuga ko habaho amarangamutima mu batanga aya manota.
Umwe muri aba banyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge (Gitifu) yabwiye Imvaho Nshya ati “Jye sinishimiye na gato amanota nahawe, kuko ntumva ukuntu naba ndi mu ba mbere mu manota yatanzwe mu bikorwa bifatika aho biri, uwabyerekanye mu mpapuro gusa wajya kumva ukumva ngo ni we wa mbere cyangwa uwa kabiri wowe ngo uri uwa 7 cyangwa uwa 10.

Gitifu wa Kagano Niyitegeka Jerôme (Uhagaze ku ruhande) niwe uheruka kwegukana igikombe cy’imihigo (Foto Bahuwiyongera S)

Ibyo bamwe ntitubibona neza tubona haba habayemo ikindi kitari isuzumabikorwa risanzwe, mu yandi magambo tubona haba habayemo gutekinika.”
Izi mpungenge uyu muyobozi kimwe na bagenzi be bafite, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Kamari Aimé Fabien, azibona nk’urwitwazo kuko ngo isuzumabikorwa rikorwa mu mucyo.
Yagiz ati “Jye nk’umuyobozi w’Akarere nemeza ntashidikanaya ko isuzuma rikorwa mu buryo bwiza, buboneye kandi butabera, abavuga ibyo bindi nkaba ntazi aho babikura,kuko byose birebwa bikanahabwa amanota yabyo.
Ibishingiye ku bukungu ari na byo bihatse ibindi bihabwa amanota 50%, ibijyanye n’imiyoborere myiza, ubutabera n’imibereho myiza y’abaturage bigahabwa 40%, ibijyanye n’ibikorwa aho biri bigahabwa 10%.
Ibi bikaba binajyanye n’amanota y’uko abaturage bababishimiye ibibakorerwa aho bikorerwa bitari mu mpapuro gusa, kugira ngo hatagira uvuga ko yakoze kandi abaturage bataragezweho n’ibyo bikorwa.”
Avuga ko nubwo bahiga bakanarushanwa ariko icy’ingenzi ari uko umuturage w’Akarere atera imbere, kuko uko barushana kugira amanota menshi ari nako umuturage aba yunguka kuko aba ari we bakorera.
http://imvahonshya.co.rw/amakuru/mu-ntara/intara/article/nyamasheke-ba-gitifu-bashinja-akarere-itekinika-mu-gusuzuma-imihigo#.VsNrg1DoGr1.facebook

Exit mobile version