Site icon Rugali – Amakuru

Rwanda: Ese ababurirwa irengero mu Rwanda baba barigitira he? Kagame azabazwa benshi!!

Umubyeyi witwa Uzamukunda Béatrice w’Imyaka 50 wo mu Mudugudu w’Umucyo, Akagari ka Kigarama, Umurenge wa Gitega, Akarere ka Nyarugenge, yahamagaye abana be batatu,
abaganiriza ku by’imitungo y’urugo, irimo inzu, ibibanza, ndetse n’amafaranga afite mu mabanki,
nyuma aburirwa irengero. Ibyo yabwiye abana be ngo yabishyize no mu
nyandiko ayisiga mu cyumba araramo hamwe n’indangamuntu na telefoni, agenda atavuze aho
agiye.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gitega bukomeje gushakisha uwo mubyeyi ubusanzwe wari umuganga mu bitaro bya CHUK.

Iri turufu rya Kagame ubu niryo rigezweho. Ngo yahamagaye abana be ngo abaganiriza ku by’imitungo? Mbese yarimo abaraga, abasezera kugirango bigaragare ko yiyahuye. Ninde se utazi iri kinamico rya Kagame. Iyo bagufashe bakubwira ibyo uvuga kugirango bayobye umurari. Ubwo nyine yagiye kwiyahura amaze kubwira abana be aho amafaranga yose abitse!!!!

Ubu se uwavuga ko aje ku rutonde rw’abaganga babitse amabanga ya Kagame yo gucuruza ingingo yaba yibeshye? Uzi ko wese abitse iryo banga baraje babamare. Kagame nta mpuhwe, iyo arangije kugukoresha ntacyo uba ukimumariye. Niho abera AKAGA!!!!!

Exit mobile version