Rwanda : Dukurikije imyifatire ya Dr Gashumba Diane, ntiyari akwiye kuba ministri w’umuryango
By on 20 mars 2016
Aho hose Dr.Diane yakoze ntacyo yahamariye uretse mu bitaro bikuru bya Kaminuza (CHUK) aho nibura yapfaga kugerageza nk’umuganga ukora en equipe.
Dr. Diane GASHUMBA yarasanzwe azwiho gucana inyuma n’umutware we VAROIS bari barambikanye impeta aliko kubera ingeso mbi zo gucana inyuma bikaba byarabaviriyemo gutandukana (divorce). Dr. Diane akaba nyuma yo gukora divorce yarakomeje ingeso ye, akaba azwiho agashya yigeze kurangwaho aho yasohokanaga nuwari umusambane we, umushinjacyaha wa republika Bwana RUKANGIRA bikaza kugaragara naho bagera ku ngingo bose babireba! Ba gitimujisho babanyamakuru nka Assumani na Kalisa babibereye abahamya aliko ntibyabahira ndetse Assumani we bimuviramo kubikwa mu gihome (1930) imyaka ibili yose ku itegeko rya Substitut mu kwaha kwa FPR-KAGAME mu gukingira ikibaba uwo mudamu w’inkoramutima yabo.
Banyarwanda banyarwandakazi , nimwiyumvire abayobozi prezida Kagame asigaye aduhitiramo! Izo nizo nyangamugayo abona zibereye kuyobora Ministère y’umuryango nyarwanda! Umenya ari uburyo asigaranye bwamufasha kuyobora igihugu aho atekereza ko gukoresha abarangwaho n’ingeso mbi nkizo ku mugaragaro ariyo ntwaro asigaranye! Ni agahomamunwa pe! mu matora aherutse mu gihugu cyacu umuntu nka Dr.Diane bavugaga ko afite imiziro, kuba byonyine bamukekaho izo ngeso zo guheheta no kutavugarumwe kw’abashakanye, byatumaga bamushyira ku ruhande kandi akenshi bigakorwa na FPR mu rwego rwo kubigira impamvu y’uwo itifuza none mukanya gato nkako guhumbya Prezida Kagame we abihaye umugisha abisiziriza ibara ry’umweru.
Banyarwanda banyarwandakazi, Mme Gasinzigwa nta miziro yamurangwagaho cyane uretse kunanirwa gukura inzererezi mu mihanda mu gihe cy’ibyumweru bibili yari yaratanze mbere yuko umwiherero uba, aliko kutamenya gushyira mu bikorwa ikinyoma cya FPR-KAGAME , arabizize! Niyihangane! Uretse ko nanone ntawabura icyo amunenga kuba ari mu bashinjaga bagenzi be Mme Mary Baine wahoze mu RRA, Rose Kabuye muli Protocole ya Leta n’abandi…, bari mu nama ya FPR-INKOTANYI abanenga kuba baratatiye igihango cya FPR-INKOTANYI cyo kudashyigikira ikinyoma bagamije gushyigikira abatware babo Prezida Kagame yashoye mu manza (col. Tom Byabagamba,Gén.Fank Rusagara, …).
Banyarwanda banyarwandakazi, ibyo byose akaba ari ingaruka zigaragara ziterwa n’agatsiko ka FPR-KAGAME, bikaba bisaba buri munyarwanda wese, inshuti z’u Rwanda guhaguruka tukarwanya agatsiko twivuye inyuma.
Mugire amahoro.
Byanditswe ku wa 19/03/2016, na:
A.BEN NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.