Site icon Rugali – Amakuru

RWANDA: DUTABARIZE IMFUNGWA ZO MU RWANDA

Nushaka kumenya ububi cyangwa ubwiza bw’ ubutegetsi , amabanga yabwo , imikorere n’ imigambi yabwo , jya witegerezanya ubushishozi imibereho y’ abo bufunze , cyane abo bwita abanzi !

Imibereho y’ imfungwa zo mu RWANDA ni ishusho y’ umutima wa Leta y’ agatsiko ka KAGAME. Nyuma y’ ibikorwa bitandukanye by’ umugambi muremure wa FPR ya Pawulo KAGAME n’ agatsiko ke , wo kurimbura buhoro buhoro imfungwa zo mu mabohero yo mu RWANDA ; nk’ uko byagiye bigaragazwa , bikavugwa na benshi ndetse na henshi mu bitangazamakuru , hakaba n’ ibyakozwe mu mabanga akomeye ariko amaherezo azashyirwa ahagaragara ; uwo mugambi ukabamo : kwica imfungwa uruhongohongo hakoreshejwe inzara , gukubitwa , kwimwa uburyo bwo kuvurwa neza no kutavurizwa igihe , kwifashisha uburozi bwa AFLATOXINE ( buboneka mu binyampeke nk’ ibigori byabitwwe nabi , bugatera Cancer ku babiriye igihe kirekire ) , guhotorwa cyangwa kurigiswa kwa bamwe , kuraswa imbonankubone kw’ abakiniweho umukino wo kubeshyerwa gutoroka , kwimurirwa kure y’ imiryango kwa hato na hato , kubangiza mu mutwe ku buryo bwinshi ( brain wash ) , …

Ubu ikigezweho muri uwo mugambi ni iyicarubozo noneho ryeruye mu magereza asigaye ayobowe nko mu bihe bikomeye by’ intambara ( État d’ urgence ) ; ryibasiye cyane Gereza ya RUBAVU / Nyakiriba iri mu maboko y’ uwitwa KAYUMBA Innocent ugiye kumarisha abafungwa inkoni , Gereza ya NYANZA / Mpanga yari imaze iminsi iyoborwa na MUKONO John ( iyi ikaba ikunze kwimurirwamo abagomba kurigiswa ) na Gereza ya HUYE / Karubanda iri mu maboko y’ uwitwa MUGISHA James.

Nyuma y’ aho uyu MUGISHA James asimburiye uwitwa ZUBA Camile , na we utarigeze yorohera na busa izo ngorwa , uyu MUGISHA we yahagiye ari KIRIMBUZI. MUGISHA uyu yabujije uburyo imfungwa zo muri iyo Gereza akoresheje ahanini bamwe mu bafungwa barimo n’ abayobora abandi ( abo yabanje gukorera iyozabwonko ) !

Mu gihe kandi ku gihe cya ZUBA , umubare w’ abafungwa bapfaga mu kwezi kuri iyo Gereza wari hagati ya 9 na 11 , aho MUGISHA ahagereye warazamutse ugera hagati ya 12 na 15 , mu bahafungiye bakabakaba 12000 !

Iki kikaba ikibazo kitabura kwibazwa na benshi barimo n’ ibitaro bya CHUB , bibaza impamvu y’ izo mpfu .
Igisubizo cyakunze gutangwa ni iki : INZARA !

Kuva aho uyu MUGISHA agereye kuri iyo Gereza , yasanze umubare munini w’ abahafungiye warahorose , we ahageze arahuhura ! Ku basurishwaga amafunguro bemererwa na Muganga kubera uburwayi ( ibyo bita IKIBARI ) , yategetse ko ingemu bazaniwe n’ imiryango yabo , ijya igabanywamo kabiri , usuwe akajyana igice kimwe , ikindi kigasubiranwayo n’ usuye ! Ibi na byo bikajyana no kuburabuza asura !

Ku bafungwa bakora imirimo nyongeramusaruro , ubusanzwe bashoboraga kugira akabuto binjiza ngo kabongerere imbaraga zo gukora , yashyizeho itegeko ko ugize ako afatanwa ahatwa igiti , agakubitwa iz’ akabwana , byiyongera ku rindi teshagaciro bakorerwa : gutukwa , gusakwa basutamishijwe , …
Yageze ubwo n’ ibigurwa muri cantine ya Gereza , umufungwa ( washyiriwe amafranga muri Service Social n’ umuryango we ) atemererwa kugura ibyo akeneye ( quantité ) kandi na bwo ku giciro kikubye kabiri icyo hanze ya Gereza !

Yageze ubwo abuza abasura , gusurisha imbuto , amata , … ( ku bashobora kubibona mu miryango yabo babyemererwa na Muganga ) hitwajwe ngo bigurwe muri Cantine kandi bitahaboneka uko bikenewe ! Iki kibazo kiri mu byakuruye ubuzahare bukomeye , buviramo urupfu benshi mu barwayi , abasaza n’ abanyantegenke , dore ko n’ ifunguro rusange umufungwa agenerwa n’ amategeko muri iyo Gereza , byavugwaga cyane ko ririgiswa n’ abarishinzwe , barimo abo mu bakozi ba Gereza n’ abafungwa bayobora abandi !

Muri iki gihe abari muri iyo Gereza barimo gukorerwa iyicarubozo rikomeye cyane , hitwajwe ngo kurwanya ibitemewe muri Gereza , nyamara byinjizwa n’ Abacungagereza ubwabo ( ubu hakaba hafunzwe abagera kuri 7 babifungiwe muri iyi minsi , birirwa bashinjanya n’ uwo muyobozi wa Gereza ).
Ku isonga hari uwitwa RUGAMBA wari hafi yo kwisha abafungwa inkoni yigiza nkana mu buryo bwo kuyobya uburari !

Byose byasandariye aho ushinzwe umutekano imbere mu bafungwa yafashwe n’ umuyobozi wa Gereza afite igipfurumba cy’ amafaranga yari agemuriye RUGAMBA ( umwe mu bakuriye umutekano kuri iyo Gereza ) ! Ibyo biza na none hamaze iminsi hanazwe igikapu muri Gereza imbere n’ umucungagereza cyuzuyemo ibiyobyabwenge !

Nyuma y’ uko MUGISHA yari amaze iminsi yirukankana abagore b’ abaturage hafi y’ ahakora abafungwa mu mirimo nyongeramusaruro , kugeza n’ ubwo agonze umumotari ( kuwa 6 tariki 17/ 11/ 2018 , abashinja ngo kuzanira abafungwa ibiyobyabwenge , kandi abo bafungwa baba barinzwe n’ imbunda ; ipfundo ry’ ikibazo ryaje kugaragara aho riherereye : ” ABACUNGAGEREZA ” !

Ese aho ntibyaba biri muri wa mugambi wo kumarisha imfungwa ibiyobyabwenge , ngo abadashakwa nihagira n’ usohoka asohoke yarabaye zezenge ?

N’ ubwo n’ abafungwa na bo , bamwe atari ba miseke igoroye , ikibazo nticyari gikwiye gushakirwa ku bafungwa , niba nta mugambi mubisha urimo wo kubahungabanya , ihishira umugambi wayo ugenda usohozwa n’ abo bambari bayo mu icuruza ry’ ibiyobyabwenge n’ ayo matelefoni ivuga muri iyo Gereza !
Birababaje cyane ukuntu abo bafungwa barimo kubuzwa uburyo mu iyicwarubozo rikorwa n’ uyu MUGISHA :

– ku cyumweru tariki 18 / 11/ 2018 ni bwo MUGISHA akoresheje ba bandi bahagarariye abandi ( barimo n’ abo basasaruzaga , bashyira abacungagereza ) maze ahamagara abarenga 200 , bamwe abavana mû biryamo byabo , abiriza mu kibuga n’ udutwaro tw’ udukoresho twabo , ak’ impunzi ! Tekereza kubaho nk’ impunzi igihe utazi kandi ufunze !
– Kuwa 3 tariki 21/ 11/ 2018 , ameze gukoresha inama abafungwa ( iyo yabwiriyemo abo ashaka kwifashisha ngo aryanishe abafungwa , ngo : ” MUNDWANYIRIZE ABANDWANYA , MUHAGURUKE MWIRWANEHO ! ” [ Aka ya mvugo yashoje Génocide ] ) ; icyakurikiyeho ni uko yirirwanye bamwe yahamagaye bagera kuri 200 , aza no kubararana ijoro ryose ( kuva saa tatu z’ ijoro , 21h00 kugera hafi saa munani z’ ijoro , ari kumwe n’ ukuriye Service Social kuri iyo Gereza , uyu nawe ngo akunze guhemukira abafungwa cyane ) !
Ngo bombi binjiye imbere muri Gereza iryo joro barara bakubita bamwe muri abo 200 , babagaragura ku rubuye babasukaho amazi !
Nyumvira nawe !!! Ese ubwo bagiriyemo ikibazo byabazwa nde ?
Ibi ngo byababaje abafungwa cyane ku buryo byajyaga ikibazo gikomeye , muri ya mvugo ngo ” Kama mbaya mbaya ! ”

Ibi byakuruye umwuka mubi hagati y’ abafungwa na ka gatsiko uwo MUGISHA akoresha ngo gashaka ubutoni no kuba ku isonga y’ abandi ! Ikirenze ibyo ni impagarara uwo MUGISHA akomeje guteza muri iyo Gereza noneho avangura abafungwa ngo abakora imirimo nyongeramusaruro n’ abiganjemo urubyiruko : yabitangiye kuwa 6 tariki 24/11/2018 , ubwo yimuraga abafungwa muri bibiri mu bipangu 3 bigize iyo Gereza , urubyiruko arurunda mu gipangu ngo ashaka ko nta kandi kantu na gato kinjiramo , bakicwa n’ inzara yitwaje ngo kubabuza ibiyobyabwenge ; abakoraga iyo mirimo nyongeramusaruro abashyira mu kindi gipangu , aho agenda akura benshi mu biryamo akabashyira mu mbuga .

Ikibazo gikomeye kikaba iryo vangura no kurunda urwo rubyiruko ukwarwo rusanzwe rugorwa no kwihanganira ikandamizwa , dore ko ngo ari rwinshi cyane muri iyo Gereza !

Wakwibaza rero uti : ” Ese ikibazo kiri ku bafungwa , kiri ku bacungagereza n’ agashahara kabo kadahagije , kiri kuri système Gereza ziyobowemo muri iki gihe , cyangwa kiri kuri uwo muyobozi MUGISHA usa n’ uwashajijwe n’ ubugome , dore ko ngo aho akoze hose ahimurwa no kubuza uburyo yaba abafungwa , yaba abakozi ba Gereza .

Uko biri kose , Leta y’ agatsiko ka Kagame nireke kuyobya uraburari yigiza nkana ku mugambi mubisha ifite ku mfungwa igenda isohoza ikoresheje abantu nka MUGISHA James , KAYUMBA Innocent , MUKONO John n’ abandi ; ahubwo niba ishaka kugorora koko ibanze igorore ibyo byihebe byayo , ishyira abantu bazima ku magereza , ireke kwigiriza nkana kuri izo ngorwa ! None se imbere aho muri Gereza hari umurima w’ itabi ubamo ? Hari uw’ urumogi ubamo se ? Hari uruganda rwa Téléphones rubamo se ?

Nisuzume neza n’ uruhare rwayo mu konona urubyiruko ubu imaze kurunda mu magereza ! Niyerure ibone neza ko nta système nzima iriho yo kugorora , ni ba benshi mu bagaragara muri ibyo bitemewe ari abahora basubizwa mu magereza ( akenshi ari abantu bamwe ).
Ese ibyo bisobanuye iki ? Ni uko icyitwa igorora ahubwo ari ugutyaza abazagora société y’ ejo hazaza ! Ese ni ba nde uyu munsi bayobora amagereza ! Ni abagiretswe n’ ubwicanyi bakoze , nka MUGISHA .

Umusomyi wa Rugali
Fiacre Muhizi
Kigali – Rwanda

Exit mobile version