Site icon Rugali – Amakuru

Dusubize amaso inyuma kuri Dr. John Garang na Maj Gen Fred Rwigema

Yanditswe na Rpf Gakwerere

Ifoto iri hasi ni ya Major Gen Fred Rwigema, Gen Deng Alor Kuor, Dr John Garang na Gen Tumwine EllY. Yafashwe igihe hari habaye inama y’umutekano hagati ya SPLA na NRA (ariyo UPDF ubu). Iyi foto yafashwe igihe imirwano mu majyaruguru ya Uganda yari irimbanyije. Iyi Ifoto irerekana mahoro, gutekereza cyane n’ubwenge kuri abo bateguraGA intambara. Abo bagabo babiri, Dr. John Garang na Maj Gen Fred Rwigema baruhukire mu mahoro y’Imana, abanyabwenge mu by’intambara bameze neza, abagabo bakomeye.

Mu gihe Maj Gen Fred Rwigema yararaga amajoro yose adasinziriye arwanirira amahoro y’abanya uganda, umuyobozi w’u Rwanda – Paul Kagame yari Kampala mu nzu ya Basima yari ibiro bikuru bya CMI byakoraga iperereza ripfuye, ritera ubwoba, rifata, rigatohoza, rigafunga, rigahotora rikica n’abaganda b’abanyamahoro.

Muri 1977, nyuma y’uko Fred Rwigema ahuza Museveni na Paul Kagame, abaturage bo mu karere bahise biheba, iyicwa n’imfu nyinshi zagwiririye abo baturage bikozwe na Paul Kagame. Kagame ahura na Museveni muri 1977 yari afite imyaka 20 gusa, yari ananutse cyane ari amagufa gusa, afite mu maso nk’ah’uruhinja yagaragazaga ubututsi cyane bikaba aribyo byakuruye Museveni kuri uyu mwana wari ukiri muto. Museveni yagerageje kworoshya uko guhura kwo mu mwaka wa 1977, cyane cyane nyuma y’aho yamenye ko umuhungu we yareze Fred Rwigema yishwe na Kagame, itsemba ry’abasirikari ba UDPF i Kisangani, iyicwa ryateguwe neza ry’aba comanda/abayobozi bose ba UDPF bakoreye i Kisangani harimo Maj Gen James Kazini, Brig Gen Noble Mayombo, Col Sula Semakula n’abandi…..Iyo Kagame yiyemezaga kwica, yakoraga ibishoboka byose akakwica. Nti yibagirwaga nta ni mbabazi yagiraga; yahigiye hasi kubura hejuru abayobozi bakururu ba NRM kuva mu mihanda ya Kisangani kugera mu mihanda ya Kampala.

Igihe barimo bashyingura Noble Mayombo, Museveni yaravuze ati “abayobozi ba NRM barimo baricwa n’imbaraga z’umwijima ziri mu karere.” Habuze gato ngo avuge u Rwanda n’umukuru warwo Paul Kagame. Iyicwa rya James Kazini na Noble Mayombo tuzabivugaho ikindi gihe!!!!! Aba ofisiye ba UDPF bose bari bazi neza utegura ubwo bwicanyi n’umwicanyi uwo yariwe, ariko kubera diplamasi iyo nkuru bayishyize iruhande.

Nyuma y’inama yo kubahuza mu 1979 muri Speke Hotel aho comanda Museveni yari acumbitse bamaze kuvanaho Idi Amin, niho umwizerwa we Fred Rwigema yahuje Paul Kagame na Commanda Yoweri Museveni; icyo gihe Museveni wayoboraga FRONASA yahise afata ikemezo cyo kumwohereza mw’ishuri rya gisirikari rya Monduli aho yasanze abandi baganda bigaga ibya gisirikari. Abo baganda bagombaga kubona imyanya mishya mu ngabo zari iza Idi Amin n’indi mitwe yari ishinzwe umutekano.

Ku byerekeranye na Paul Kagame, Museveni yategetse ko bamuha amahugurwa adasanzwe yihuse. Niho havutse Paul Kagame mushya; nibwo yaretse kuba umusore w’urugwiro ahinduka umwicanyi kabuhariwe. Niwo munsi Paul Kagame yaretse kuba umugabo w’ibicupuri (yacuruzaga amafaranga y’amacurano) akaba yarazwi cyane ku muhanda wa Luwum na William – I Kampala nk’umwicanyi ruharwa.
Guhera muri 1982 mu ntambara ya NRA, umwirondoro we nk’umwicanyi ruharwa wabigize umwuga yari azwi cyane mu ngabo za NRA aho bari baramwise PILATO aho atagiraga imbabazi mu gucagura, kubaza, kwica urubozo cyangwa guhana ugerageje wese kurwanya ubutegetsi..

Yahinduwe mu Kinyarwanda na Ange Uwera

Exit mobile version