Kuva FPR yashoza intambara yari igamije ubwicanyi no gufata ubutegetsi ku ngufu, maze ikimika ingoma y’igitugu, y’iterabwoba, y’irondakoko, ya cyami n’ubwicanyi, Abanyarwanda benshi barahunze kandi nanubu bagihunga!
Abafite uburyo bwabo cyangwa bafite ababafasha, bagera mu mahanga, cyane ino mu Burayi no muri Amerika, uretse ko hari n’abaza na resetlement.
Hari bamwe biyita impunzi atarizo kuko ntacyo baba bahunga, ahubwo ngo baba bishakira ubuzima (abana bakiga, bakavuzwa, hakaboneka inzu yo gucumbikira abo mu miryango yabo baza babagana, baba abacuruzi, abanyepolitiki, abasilikari n’abandi baherwe bo mu Rwanda bigwizaho bakanikubira umutungp n’ibyiza by’u Rwanda!), uretse ko burya kuba mu gihugu kitari icyawe uhora wigengesera, ndetse limwe na limwe ucunaguzwa; ntawabyifuriza undi! Ariko kami k’umuntu ni umutima we!
Hari kandi abiyita impunzi atarizo kubera ko aba ari gatumwa ya Kagame n’agatsiko ke ko muri FPR Inkotanyi, baje gusagarira, kudurumbanya no gusabota impunzi kugeza naho bazica, cyane iziyemeje gukora politiki.
Hari nanone impunzi nyazo zahunze iriya ngoma y’agacinyizo n’ubwicanyi (abenshi akaba ari abo mu bwoko bw’Abahutu!),ariko bamara kugera i Burayi na muri Amerika, bakiyibagiza icyabakinagizaga (nkuko Sankara abiririmba), bagashira impumu, maze bagatangira kugambana biyegereza iriya ngoma ya Ruvumwa ya Kagame n’agatsiko ke, bakitandukanya n’abavandimwe n’inshuti, bakibagirwa ababo bagizwe imfubyi, abapfakazi, imfungwa cyangwa ababuriwe irengero, bakirukankira i Rwanda (ku mafaranga yabo cyangwa muri Gahunda ya Ngwino urebe n’Umushyikirano) ngo bakurikiranyeyo imitungo kugeza naho bayigwa inyuma!
Ikintangaza nuko ari abantu b’ubwoko bwose: ari abasore n’inkumi bakuriwe na Maurice Rwambonera; ari abagore n’abagabo bakiri bato, ari abasheshe akanguhe (limwe na limwe bakabishoramo n’abana babo batamenye amarorerwa ya FPR Inkotanyi), cyane hano mu Bubirigi (Tienen, i Liège, Mons, Bruxelles, Hall, Tournai, Denderleeuw, Liedekerk,…) no mu Buholandi (aha navuga nka Niyonzima Charles n’umudamu we, n’umupfakazi wa Gasekurume!)
Ikindi giteye kwibaza ni abafite akaguru kamwe mu mpunzi zisanzwe, akandi mu bashyigikiye ubutegetsi bw’agatsiko!
Muri aba kandi harimo n’abo mu miryango y’abahoze ari abo mu ngabo z’u Rwanda (FAR)! Harahagazwe!
Kugirango tumenye uko twakwifata imbere y’izo ngirwampunzi, ningombwa ko twibara, twimenya, tukabana kandi tugafatanya n’abo duhuje ibibazo, maze bariya bantu b’abagambanyi n’uducurama tukabaha akato kuko igihe nikigera, byaba hafi cyangwa kera, amaherezo bazicuza kwiyegereza cyangwa gufatanya n’abicanyi babahekuye, ndetse bazageza naho baba abafatanya cyaha n’abambari biriya ngoma y’abicanyi n’abagizi ba nabi! Sinteranya!
Haracyari igihe nibitandukanye n’abicanyi nkuko mwene Nzamurambaho (Raymond) amaze kubigaragaza asezera muri FPR mu Bubiligi! Nyiramatwi yumve!
Michel Niyibizi.