Site icon Rugali – Amakuru

Rwanda: Dr Diane Gashumba, uwa gatatu weguye ku buminisitiri mu gihe cy’iminsi 7

Rwanda: Dr Diane Gashumba, uwa gatatu weguye ku buminisitiri mu gihe cy'iminsi 7

Dr Diane Gashumba wari Minisitiri w’ubuzima mu Rwanda yaraye yeguye ku mirimo ye, nkuko bitangazwa n’ibiro bya minisitiri w’intebe.

Kwegura kwe “kuje gukurikira amakosa akomeye n’imiyoborere idakwiye yakomeje kugaragaza”, nkuko bikubiye mu butumwa bwa Twitter bw’ibiro bya minisitiri w’intebe w’u Rwanda.

Nta bindi bisobanuro byatanzwe ku kwegura kwe.

Dr Gashumba yari Minisitiri w’ubuzima guhera mu kwezi kwa cumi mu 2016 – umwanya yagezeho asimbuye Dr Agnes Binagwaho wayoboye iyo minisitireri kuva mu 2011 akayivamo yirukanwe.

Mu byo yagizemo uruhare mu gihe cy’imyaka irenga itatu ku buyobozi, harimo n’ibikorwa byo gukumira ko indwara ya Ebola muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo igera mu Rwanda.

Kwegura kwe kuje gukurikira ukwa Evode Uwizeyimana wari umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ubutabera na Isaac Munyakazi wari umunyamabanga ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, batangajwe ko beguye ku wa gatanu ushize.

Exit mobile version