- Ikiro kimwe cy’umuceri, ibishyibo by’amafaranga 100, inyanya z’ijana, n’amavuta y’ijana bitunga abanyeshuri 4 umunsi wose
Aba banyeshuri bavuga ko amafaranga bahabwa angana n’ibihumbi 25, atajyanye n’ibiciro ku isoko kuko akenshi usanga kugira ngo umunyeshuri akurikirane amasomo kandi abayeho mu buzima buciriritse akoresha nibura ibihumbi 40 ku kwezi.
Ibi bivuze ko ku mafaranga aba yahawe ashaka andi yo kongeraho angana n’ibihumbi 15.
Bamwe mu banyeshuri baganiriye n’Imirasire bagiye bagaruka ku kuba babaho mu buzima bukakaye, kubera ko akenshi usanga ntaho bakura kandi bakaba basabwa byinshi birenze ubushobozi, aho usanga bahitamo kurya rimwe ku munsi, ndetse ugasanga n’indyo bagiye gutegura ari yayindi yo kugira ngo umuntu adapfa.
Umwe muri bo yagize ati: “Ntaho umuntu aba akura, kandi nkanjye ubu nkoresha nibura ibihumbi 35, nabwo niteye icyuma (Nibabaje). Ntiwavuga ngo urarya kuko ni ukugira ngo udapfa naho ugura agaceri, utunyanya, udushyimbo, nabwo ikiro cy’umuceri tugisangira turi bane ku munsi. Hari n’ubwo umara guhaha ukibuka ko nta makara ufite kandi nta n’amafaranga usigaranye yo kuyagura. Wenda umunyu wo iyo wibutse ko ntawo ufite urihangana ukabirira aho.”
Mugenzi we yagize ati: “Ese wowe wafata ibihumbi 25, uri bukureho ayo gufotoza note, ugakuraho ay’inzu, yewe hari n’ubwo uba usabwa kwishyura umutekano n’ibishingwe, usanga rero usigaranye nk’ibihumbi 6 byongiye. Ubwo urumva 6000 yagutunga ukwezi kugashira? Nyine usibye no kugura utu ubona, hari n’ubwo umuntu aburara ndetse yanabwiriwe akihangana.”
Nyuma y’uko abanyeshuri bakomeje kugaragaza ibibazo by’akaburuse gake babona ndetse ntikabagerereho ku gihe, Minisiteri y’uburezi yashyizeho uburyo bushya bwo gutanga iyi nguzanyo ya buruse ibinyujije muri Banki y’igihugu itsura amajyambere (BRD), aho kugeza ubu abanyeshuri babonera iyi nguzanyo ku gihe, gusa bakaba bavuga ko ayo mafaranga ari make.
Kuva Buruse yatangira gutangwa mu Rwanda, hatangwaga amafaranga angana n’ibihumbi 25, icyo gihe ni nako ibiciro ku isoko byari hasi aho ayo mafaranga yafashaga umunyeshuri kwiga ndetse akageraho anasagura. Gusa kugeza na magingo aya amafaranga yatangwaga ntiyigeze ahinduka, kandi ibiciro ku isoko bigenda bizamuka umunsi ku munsi aho usanga ubu ayo mafaranga 25000 adashobora gufasha umunyeshuri mu gihe kingana n’ukwezi. Gusa Minisiteri y’uburezi yatangaje ko iki kibazo igiye kukigaho ikareba uburyo iyi buruse yakongerwa.
Imirasire.com