Rwanda: Dennis Karera yarekuwe nyuma y’iminsi 13 yari afungiwe ahantu hatazwi

Umunyemari Dennis Karera ukuriye inyubako ya Kigali Height yarekuwe. Umunyemari usanzwe ukuriye inyubako ikomeye mu mujyi wa Kigali izwi nka Kigali Height, Dennis Karera yarekuwe nyuma y’iminsi 13 atawe muri yombi akurikiranweho ibyaha bitaramenyekana ariko bikavugwa ko bifitanye isano n’ubucuruzi.

Ikinyamakuru CHIMPREPORTS cyanditse ko uyu mugabo usanzwe ari n’umuvandimwe wa minisitiri w’ubutabera Johnston Busingye ngo ari kubarizwa mu rugo rwe kuva kuri uyu wa kabiri nyuma yo gutabwa muri yombi ku itariki 25 z’ukwezi gushize kwa 7.

Kugeza ubu ntacyo inzego z’umutekano mu Rwanda ziratangaza ku itabwa muri yombi k’uyu mugabo uretse ko ikinyamakuru cyo muri Uganda CHIMPREPORTS cyakunze kwandika aya makuru kivuga ko cyivugana n’abahafi mu ncuti n’umuryango wa Karera.

Dennis Karera ni umwe mu banyemari bakomeye bafite inyubako zikorerwamo ubucuruzi, amahoteli, utubari, amaresitora ndetse n’amacumbi.

Uretse kuba nyiri metero kare 30,000 z’inyubako y’ubucuruzi ikomeye ya Kigali Height ku Kimihurura, Dennis Karera ni nawe uhagarariye inama y’ubucuruzi mu karere k’Afurika y’iburasirazuba mu Rwanda (East African Business Council).

Hose.rw