Site icon Rugali – Amakuru

Rwanda – Covid-19: Bagiye kujya bavanga inkingo abantu bahabwa

Umuyobozi w’ikigo cya leta gishinzwe ubuzima (RBC) Dr Sabin Nsanzimana yasobanuye ko abantu batahawe urukingo rwa kabiri rwa AstraZeneca ubu bashobora guterwa urukingo rwa kabiri ariko rwo mu bwoko bwa Pfizer.

Dr Nsanzimana yavuze ko harimo gutangwa inkingo zo mu bwoko bwa Pfizer ariko ko n’abahawe urukingo rumwe gusa rwo mu bwoko bwa AstraZeneca nabo bagomba guhabwa urwa kabiri ariko rwa Pfizer.

Bitandukanye n’ibyo yari yatangaje mu kwezi kwa kane uyu mwaka ko nta wemerewe kuvanga inkingo, Dr Nsanzimana ubu noneho aravuga ko nta wakagombye kugira impungenge.

Avuga ko ubushakashatsi bumaze kugaragaza ko izo nkingo ebyiri kuzihuza bitanga ubwirinzi bwo ku kigero kiri hejuru.

Mu ntangiriro y’icyumweru gishize, u Rwanda rwatangiye gahunda idasanzwe yo gukingira Covid-19 hagamijwe gutanga inkingo ku bantu basaga ibihumbi 300, bikazafata igihe cy’ukwezi n’igice. Ku ikubitiro hitabwaga cyane ku bagore batwite ndetse n’abonsa.

Hakaza ibyiciro by’abakora mu tuzi dutuma bahura n’abantu benshi, muri bo harimo abatwara abagenzi kuri za moto bazwi nk’abamotari. Intego ya minisiteri y’ubuzima ni ugukingira byibuze abantu ibihumbi 10 ku munsi.

Mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka ni bwo u Rwanda rwatangiye gukingira Covid -19 hakoreshwa cyane inkingo zo mu bwoko bwa AstraZeneca.

Ariko nyuma yaho igihugu cy’Ubuhinde gihagarikiye kohereza izo nkingo mu bindi bihugu kuko nacyo cyari gifite ubwandu bwinshi, byatumye hari umubare w’abantu utaratangajwe na ministeri y’ubuzima batabonye urukingo rwa kabiri rwa AstraZeneca.

Kugeza ubu mu Rwanda abantu barenga 680,000 ni bo bamaze gukingirwa Covid-19.

Exit mobile version