Urukiko rw’ubujurire mu Rwanda rwemeje ko ibyaha byose bihama Col Tom Byabagamba, rusobanura ko imikirize y’urubanza mu rukiko rukuru rwa gisirikare igomba guhama uko iri.
Ariko ashingiye ku mategeko, umucamanza yavuze ko ibyaha aregwa bigize impurirane mbonezamugambi. Bityo ko urukiko rukuru rwa gisirikare rwamuhanishije imyaka 21 rutagaragaje icyo rwashingiyeho. Yanzuye ko agomba gufungwa imyaka 15 no kunyagwa impeta za gisirikare.
Araregwa guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, gukora ibikorwa bisebya leta ari umuyobozi, gusuzugura ibendera ry’igihugu no guhisha ibimenyetso byagafashije kugenza icyaha.