Site icon Rugali – Amakuru

Rwanda: Charles Onana avuga ko ibishinjwa Opération Turquoise ‘nta gihamya bifite’

Rwanda: Charles Onana avuga ko ibishinjwa Opération Turquoise 'nta gihamya bifite'

Igitabo gishya cyasohotse ku gikorwa cy’ingabo z’Ubufaransa kiswe Opération Turquoise, kivuga ko gitanga ukuri ku bijyanye n’icyo gikorwa cyo mu gihe cya jenoside yo mu Rwanda mu 1994.

Icyo gitabo cy’amapaji 688 cyasohotse mu mpera y’ukwezi gushize, cyanditswe na Charles Onana, impuguke muri siyansi ya politiki akaba n’umunyamakuru w’inkuru zicukumbuye.

Cyitwa “Rwanda, la vérité sur l’opération Turquoise”. Avuga ko igitabo cye gishingiye bu bushakashatsi yakoze agendeye ku nyandiko zirenga 40,000 ngo amenye ukuri kuri jenoside yo mu Rwanda.

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa BBC Jacques Matand wo mu ishami rya BBC ritangaza mu Gifaransa, avuga ko izari inyeshyamba za FPR zari ziyobowe na Paul Kagame – ubu ni Perezida w’u Rwanda – zagiye zirwanya ko ONU yohereza ingabo zo guhagarika jenoside yakorwaga.

Leta y’u Rwanda yagiye itangaza ko Opération Turquoise yari igamije gukingira leta yakoraga Jenoside no kuyiherekeza mu buhungiro mu cyahoze ari Zaire – ubu ni DR Congo.

Bwana Onana avuga ibyagiye bishinjwa ubwo butumwa bwemejwe na ONU bwa Opération Turquoise, ariko ko yabiburiye ibimenyetso byo kubihamya.

Avuga ko bimwe muri ibyo birego ari nk’ibivugwa na leta y’u Rwanda n’imiryango myinshi itegamiye kuri leta irimo n’iyo mu Bufaransa ndetse na bamwe mu bari abasirikare b’Ubufaransa.

Abo bavuga ko abasirikare ba Opération Turquoise bafashe icyemezo cyo guhungisha abari abategetsi muri leta y’u Rwanda y’inzibacyuho yariho mu gihe cya jenoside bajya muri Zaïre.

Ati: “Nta gihe ibyo byabereye kigaragara, uko byakozwe cyangwa abo bantu bahungishijwe”.

Bwana Onana avuga ko ikindi gishinjwa ubutumwa bwa Opération Turquoise ari uguha intwaro umutwe w’Interahamwe n’abari abasirikare ba leta y’u Rwanda y’icyo gihe ubwo jenoside yabaga.

Yabwiye BBC ati: “Nta wukubwira umuntu ku ruhande rw’Ubufaransa watanze izo ntwaro, ntawukubwira umunsi izo ntwaro zatangiwe kandi ntawukubwira umutwe cyangwa abasirikare ba leta y’u Rwanda [y’icyo gihe] bakiriye izo ntwaro”.

Bwana Onana avuga ko ibyo birego bikomeza kubaho ndetse bikagaragara nk’ibifite ishingiro “kuko bivugwa cyane n’abantu bagaragara nk’abakwizerwa, ariko iyo ushatse ibimenyetso ntabyo ubona”.

Gupfobya jenoside?

Uyu mwanditsi w’imyaka 55 avuga ko ibyo ashinjwa ko agamije gutesha agaciro imvugo ya leta y’u Rwanda kuri jenoside cyangwa kuyipfobya atari byo.

Ati: “Intego yanjye ntabwo ari ukureba ibintu nk’ibyumvikana bitagibwaho impaka”.

“Imyaka 25 nyuma y’ibyabaye, numva ko igihe cyari kigeze ko abantu bafata igihe cyo gutekereza, kugenzura nta marangamutima, nta guhindura ibifitiwe gihamya, nta gupfukirana ibifitiwe gihamya kabone niyo byaba bihungabanya cyane”.

“Nashatse kumva neza neza ibyabaye. Igiteye ubwoba ni uko abantu badashaka kumenya impamvu zateye ibyabaye. Bakubwira gusa ko habaye ubwicanyi, kandi ko muri ubwo bwicanyi hari abaturage bamwe babuguyemo”.

Uwufise ububasha kw’isanamuAFP
Image captionIngabo z’Ubufaransa muri Opération Turquoise mu Rwanda mu 1994

Hari ikitari kizwi kuri Opération Turquoise?

Bwana Onana avuga ko kumwe mu kuri kutari kuzwi ari uko amezi abiri mbere yuko ingabo za Opération Turquoise zigera mu Rwanda ku itariki ya 22 y’ukwa gatandatu mu 1994, FPR yari yaranditse amabaruwa menshi ibuza ONU kohereza abasirikare bo guhagarika jenoside.

Avuga ko izari inyeshyamba za FPR zari ziyobowe na Jenerali Majoro Paul Kagame – ubu ni Perezida w’u Rwanda – zayandikiraga akanama k’umutekano ka ONU.

Bwana Onana avuga ko ubwicanyi bugitangira mu ntangiriro y’ukwezi kwa kane, abategetsi ba leta y’u Rwanda yariho icyo bandikiye ONU “basaba ko yohereza ingabo zo kubuza ko ubwicanyi buba”.

Avuga ko nk’ibyo “byahanaguwe mu bivugwa” kuri jenoside na Opération Turquoise. Ati: “Ariko natahuye inyandiko nyinshi mu kanama k’umutekano [ka ONU] zivuga kuri ibyo”.

Bwana Onana avuga kandi ko mu gihe abasirikare b’Ubufaransa bageraga mu Rwanda, abasirikare ba leta y’u Rwanda bamwe bahungaga abandi bakirwana na FPR, bahungiye muri Zaïre ku gitutu cya FPR.

Yongeraho ko n’abaturage bahungiye muri Zaïre bahunga abari inyeshyamba za FPR.

Ati: “Uko kwerekeza muri Zaïre kw’abaturage, mu by’ukuri kwari itegurwa ryo kuzatera Zaïre”.

“Abantu rero batekereje ko ibyabaga byo kwerekeza muri Zaïre byari ingaruka y’ubwicanyi bwo mu Rwanda, ariko mu by’ukuri ryari itegurwa ryo gutera icyaje guhinduka Repubulika ya Demokarasi ya Kongo”.

Bwana Onana avuga ko rero ibirego byose bishinjwa Opération Turquoise “bigamije guhishira icyo gice kitajya kivugwaho”.

Exit mobile version