Site icon Rugali – Amakuru

Rwanda: Canada nayo yunze murya Australia yikoma Kagame guhungabanya umutekano wayo.

Umunyarwandakazi wahawe izina rya Nadege kubera umutekano we yatse ubuhungiro mu gihugu cya Canada kuberako yanze guha amakuru leta ya Kigali ku muryango w’impunzi z’abanyarwanda uri muri Canada iyo leta yashakaga kugirira nabi. Nadege yahaye amakuru arambuye inzego z’ubutasi n’umutekano by’igihugu cya Canada asobanura uburyo yahawe imyitozo na FPR yo kuneka abanyarwanda n’abanyamahanga badakunda Kagame batuye muri Canada kugira ngo abicanyi b’i Kigali babone uburyo bwo kubagirira nabi!

Mu mwaka w’2008, Nadege yigaga muri kaminuza y’u Rwanda i Kigali, nyuma aza koherezwa mu gihugu cya Canada gukomerezayo amasomo ye. Nadege yibwiye ko ahawe iyo buruse yo kujya kwiga mu mahanga bitewe n’uko yari umuhanga cyangwa se ko ayihawe nk’igihembo bitewe n’uko yari intore yakoreraga icyama cya FPR atizigamye. Nyamara muri gahunda y’abicanyi b’i Kigali, Nadege yari ahawe iyo buruse kugirango ajye gukora akazi ko kuneka umuryango w’abanyarwanda utuye muri Canada kugirango ugirirwe nabi.


Nadege yashyize ku karubanda ubwicanyi bwa Kagame muri Canada

Nadege ageze muri Canada yagize ikibazo cyo kubona amakuru yatumwe kuri uwo muryango ariko kandi agira n’ikibazo gikomeye cy’uko amakuru yagombaga gutanga yari agamije kwambura ubuzima uwo muryango, nibwo Nadege yatangiye kwitaza ambasaderi w’u Rwanda muri Canada muri Icyo gihe Eda Mukabagwiza. Nadage afata inzira yo kwaka ubuhunzi muri icyo gihugu ariko bitewe n’uko yishoye mu bikorwa byo guhungabanya umutekano muri Canada ubwo buhunzi yasabye barabumwimye, ikibazo cye kikaba kiri gusuzumwa n’urwego rwisumbuyeho muri Canada mbere y’uko yohereza mu Rwanda!

Kagame akaba amaze kuba ruharwa wujuje ibyangombwa muguhungabanya umutekano w’ibindi bihugu; igihugu cya Uganda kikaba gifite ishingiro ku birego kirega leta ya Kagame byo kohereza intasi zo guhungabanya umutekano w’icyo gihugu. Afurika y’epfo nayo ni uko ndetse ikaba yaratanze impapuro zo guta muri yombi intore 3 zagize uruhare mu kwica Patric Karegeya. Uburundi nabwo bufite ibimenyetso bihagije by’uburyo Kagame ahungabanya umutekano w’icyo gihugu, igihugu cya Congo cyo kirabara hafi miliyoni 10 z’abaturage bacyo bishwe n’inkotanyi ku mabwiriza ya Kagame, Ostraliya nayo iherutse gushyira ahagaragara raporo y’uburyo intore zageze muri icyo gihugu ziyita impunzi zahindutse intasi zikorera Paul Kagame! Mu gihugu cy’Ububiligi naho Kagame yagabyeyo ibitero ari guhiga umunyamakuru Judi Rever….

Abumva ururimi rw’igifaransa, ni mukurikirane hasi aha kuburyo burambuye uko Nadege yashyize kukarubanda gahunda yo guhungabanya umutekano muri Canada!

Veritasinfo

Exit mobile version