Site icon Rugali – Amakuru

Rwanda: Byari kuba igitangaza iyo urukiko rutegeka ko Idamange Yvonne afungurwa by’agateganyo

BBC na VOA barafuga iki kw'ishimutwa rya Idamange Iryamugwiza Yvonne?

Rwanda: Urukiko rwategetse ko Idamange Yvonne akomeza gufungwa by’agateganyo. Urukiko rwibanze rwa Gasabo i Kigali rwategetse ko Idamange Iryamugwiza Yvonne akomeza gufungwa by’agateganyo ategereje kuburana mu mizi.

Umucamanza yavuze ko videwo Idamange yashyize kuri YouTube zashoboraga guteza imvururu muri rubanda.

Idamange aregwa ibyaha bitandatu bishingiye ahanini kubyo yatangarije kuri YouTube anenga leta, ahamagarira imyigaragambyo no kuvuga ko perezida w’u Rwanda yapfuye, ibyo atagaragarije ibimenyetso.

Ifungwa rya Idamange ryateje imyigaragambyo yo kuryamagana kuri bamwe mu banyarwanda bo mu mijyi imwe n’imwe Iburayi.

Umucamanza yavuze ko ibyo Idamange yavuze ko yafashwe binyuranyije n’amategeko nta shingiro bifite kuko ngo abamufashe bari bafite impapuro zo kumuta muri yombi.

Ku mwanzuro wo kumufunga by’agateganyo, umucamanza yavuze ko videwo Idamange yashyize kuri YouTube zashoboraga gutera imidugararo mu gihugu, nk’uko yabirezwe n’ubushinjacyaha.

Idamange we yari yavuze ko ari umuturage usanzwe udafite ububasha bwo gutanga amabwiriza kuri rubanda.

Yavuze kandi ko nta bimenyetso byerekanywe n’ubushinjacyaha bw’ingaruka imvugo ze zateye muri rubanda kugeza ku munsi yafatiweho.

Umunyamakuru yafungiwe muri uru rubanza

Madamu Idamange w’imyaka 42, yafashwe hashize amasaha macye atangaje videwo ishingiyeho bimwe mu byaha bitandatu aregwa.

Umucamanza yavuze ko Idamange yakerereje igikorwa cyo kumusaka yanga gukingurira abaje kugikora, ngo aranabarwanya.

Idamange yari yavuze ko kumusaka byagejeje saa tanu z’ijoro bakajya kumufunga saa munani z’ijoro, kandi bitemewe n’amategeko, anavuga ko abaje kubikora batari bafite ibibaranga.

Umucamanza yavuze ko icyaha kindi aregwa cyo gutanga sheki itazigamiye nta mpamvu igaragazwa cyaburanishirizwa rimwe n’ibindi bitanu aregwa kuko bitakorewe mu gihe kimwe.

Nyuma y’uko umucamanza ategetse ko akomeza gufungwa, Idamange n’umwunganira bakurikiraga bari aho afungiye kuri polisi i Remera, bahise bavuga ko bajuririye icyo cyemezo.

Mbere yo kurangiza gusoma umwanzuro w’uru rubanza, umucamanza yategetse ko umunyamakuru Nkusi Uwimana Agnes afatwa agafungwa, amurega gufata amajwi mu rukiko kandi rwabibujije.

Uwimana Agnes ukuriye ikinyamakuru kigenga Umurabyo, we yavugaga ko amabwiriza yo kudafata amajwi yatanzwe adahari.

Exit mobile version