Hari amakuru yakomeje kuvugwa kuva ejo hashize ko Bwana Ntamuhanga Cassien na Dukuzumuremyi Jean Paul bakuwe muri gereza ya Gasabo hamwe n’abandi bafungwa bajyanwa hanze yayo,kandi byavugwaga ko batongeye kugarurwamo,byanavugwaga ko ngo ibikoresho byabo byasigaye muri gereza kuburyo hari ugushidikanya kukuba wenda barimuriwe ahandi kuko ubundi iyo umuntu ufunze yimuwe ubundi bamuhaga n`uburenganzira bwo gutwara ibintu bye.
Aba bantu cyane cyane bariya babiri bafunzwe bazira ibitekerezo byabo bya politiki bishingiye mu kukunenga uburyo uRwanda yuyobowe, kuburyo ibi bihita bizana amakenga iyo bakuwe aho bari bafungiye na cyane ko hamaze kuba ingero z`abakurwa aho bari bari nyuma ugasanga bivuzwe ko barashwe bajyanwe mu iperereza ubwo bari bashatse gutoroka( Gusa kuri aba reka twizere ko wenda bimuriwe ahandi cg ko wenda baje kugarurwa aho bari bakuwe).
Turasaba imiryango yaba bantu ko yakwihutira kubaza ubuyobozi bwa Gereza ya Gasabo aho aba bantu babo bajyanwe niba koko barimuriwe ahandi bikamenyekana!