Emmanuel Bizimana, impunzi yari imaze imyaka itanu mu nkambi ya Mahama mu Rwanda, avuga ko afite “umunezero ntangere” wo kuba atashye iwabo mu Burundi we n’umuryango we, gusa ababajwe n’uko hari bagenzi be batemerewe gutaha.
Uyu munsi ku wa kane icyiciro cya mbere cy’impunzi z’Abarundi cyazindutse gicyurwa ku bufatanye bwa leta y’u Rwanda n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi, UNHCR.
Nibwo bwa mbere impunzi z’Abarundi zahungiye mu Rwanda, nyuma y’imidugararo ya politiki yo mu mwaka wa 2015, zitashye ku bwumvikane n’ubufatanye bw’ibihugu byombi na UNHCR.
Bwana Bizimana yabwiye BBC ati: “Ubu turi mu modoka n’abana banjye, ndishimye ko dutashye ariko mbabajwe na mwenewacu nsize nawe wari gutaha akankirwa.”
Elise Villechalane, umuvugizi wa UNHCR mu Rwanda, avuga ko uyu munsi hatashye abagera kuri 558 mu mpunzi “zirenga gato 1,800 ziyandikishije ko zishaka gutaha”.
Bwana Bizimana avuga ko hari bamwe bagombaga gutaha uyu munsi bangiwe ejo ku wa gatatu nimugoroba kubera impamvu we avuga ko zidasobanutse.
Ati: “Ndababaye cyane ko mwenewacu bamwangiye gutaha ku munota wa nyuma ngo yakatiwe umwaka w’igifungo, ni byo koko yarigeze gufungwa ariko yararekuwe. Mbona ari iremenkanya bamukoreye”.
UNHCR ivuga ko abemerewe gutaha – kabone nubwo baba babisabye – ari abadafite ibyo bakurikiranyweho muri iki gihugu bamazemo imyaka itanu nk’impunzi.
Kuki hatashye 500 harasabye 1,800?
Mu Rwanda hari impunzi z’Abarundi zigera ku 72,000. Mu nkambi ya Mahama gusa haba abarenga 60,000 abandi baba mu mijyi ya Kigali na Huye, nk’uko UNHCR ibivuga.
Madamu Villechalane avuga ko aba b’i Mahama abenshi bari gutaha ari imiryango, kandi abenshi ari abana.
Ati: “Mbere yo gutaha turegeranya ibyangombwa bizafasha abana kugira ngo bazabashe gukomeza amashuri natangira mu Burundi.
“Hari benshi bifuza gutaha vuba, ariko hari ibisabwa [bagomba kuzuza]”.
Mbere yo gutaha, izi mpunzi zabanje gupimwa coronavirus, hagenda abatayifite.
Villechalane avuga ko uyu munsi hatashye abagera kuri 500 kuko ikigo kibakira i Burundi – mbere yuko bahabwa imfashanyo bakajya mu buzima busanzwe – gifite ubushobozi bwo kwakira abantu hafi 500.
Yabwiye BBC ko “gukomeza kwakira abashaka gutaha bikomeza” muri iyi nkambi.
Bwana Bizimana avuga ko impunzi zasigaye zahawe “‘rendez-vous’ yuko bazongera kwakira abantu ku wa mbere”.
Ati: “Ndaryohewe cyane kuba ntashye mu gihugu cyanjye, nahunganye abana batatu ubu ntahukanye abana batanu n’umugore, twese tukaba tugikomeye, ni umunezero ntangere.”
Nibwo bwa mbere impunzi z’Abarundi zahungiye mu Rwanda zitashye ku bwumvikane n’ubufatanye bw’ibihugu byombi na UNHCR
Kugeza mu mpera y’ukwezi kwa gatandatu uyu mwaka, UNHCR yabaruraga impunzi z’Abarundi zirenga 430,000 ziri mu bihugu byo mu karere.
Hagati muri uku kwezi, UNHCR ishami ry’i Burundi ryabwiye BBC ko kuva uyu mwaka watangira hamaze gutahuka impunzi hafi 8,500 zose zavuye muri Tanzania, uretse umwe wavuye muri Zambia.
Kuri abo hiyongeraho abandi batazwi neza umubare batahuka ku giti cyabo batabifashijwemo na UNHCR, bava aho bahungiye hatandukanye.
BBC