Site icon Rugali – Amakuru

Rwanda – Burundi: Ibitero ‘bikomeye’ ku ngabo z’ibi bihugu ahantu hegeranye mu minsi 8

Burundi and Rwanda

Ingabo z’u Burundi zemeje ko mu ijoro rishyira ku cyumweru habaye igitero ku birindiro byazo biri ahitwa Twinyoni mu Ntara ya Cibitoke muri Commune Mabayi ni mu ntera iri munsi ya 15Km uvuye ku mupaka w’u Rwanda.

Hari hashize iminsi 8 hakurya ku ruhande rw’u Rwanda naho ku birindiro by’ingabo z’u Rwanda habaye igitero cyigambwe n’umutwe wa FLN urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

Kuri televiziyo y’u Burundi, Maj Emmanuel Gahongano uyobora ibiro bishinzwe amakuru mu ngabo z’u burundi yatangaje ko abateye baturutse mu Rwanda bakanasubirayo.

Amb. Olivier Nduhungirehe umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga mu Rwanda yabwiye BBC ko “atari ubwa mbere ibirego nk’ibi bidafite ishingiro babivuze”.

Ibiro ntaramakuru AFP bivuga ko bivuga ko abateye ibirindiro by’ingabo z’u Burundi atari inyeshyamba zisanzwe kuko bari bafite ibikoresho bya gisirikare bikomeye.

AFP ivuga ko abasirikare babarirwa mu macumi bishwe muri iki gitero abandi bakaburirwa irengero. Gusa Maj. Gahongano ntiyatanze amakuru arambuye kuri iki gitero.

Ahabereye iki gitero ni ku ntera igera kuri 30Km ugana ahabereye igitero ku ngabo z’u Rwanda ku itariki 08/11 mu murenge wa Bweyeye mu karere ka Rusizi mu Rwanda.

Agace k’umupaka w’u Rwanda n’u Burundi mu burengerazuba ni agace karimo ibirindiro binyuranye bya gisirikare kuko kegereye ishyamba rya Nyungwe, rikomeza mu Burundi rikitwa Kibira.

Si kure cyane kandi y’uburasirazuba bwa DR Congo mu ntara ya Kivu ahavugwa imitwe yitwaje intwaro irwanya leta z’ibi bihugu byombi.

Igitero cy’inyeshyamba?
Inyeshyamba zirwanya ubutegetsi bw’u Burundi zirimo RED-Tabara na FOREBU zikorera mu duce twa Uvira na Fizi muri Kivu y’Epfo muri DR Congo nk’inzobere za ONU zabitangaje muri raporo yazo ya 2017.

Imiterere y’aka gace [reba ikarita] ntiyakorohera inyeshyamba kuva muri DR Congo zikambuka umupaka zigakora urugendo zigana iburasirazuba zikagera ahagabwe igitero zitarabonwa n’abasirikare cyangwa abaturage.

Agace k’imipaka ku ruhande rw’u Rwanda n’u Burundi karindwa cyane na buri ngabo z’igihugu kubera ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro irwanya ibihugu byombi ishobora kuva muri DR Congo.

Nyungwe/Kibira?
Iri shyamba rikora ku bihugu byombi ingabo za buri ruhande zicunga bikomeye igice cy’igihugu cyazo kugira ngo kitajyamo ibirindiro by’inyeshyamba zirwanya ubutegetsi.

Mu kwezi gushize, inyeshyamba za RED-Tabara zigambye igitero mu ntara ya Bubanza, ingabo z’u Burundi zatangaje ko zarwanyije izi nyeshyamba zikazibuza intego zari zifite yo kwinjira mu Kibira.

Ku ruhande rw’u Rwanda aho igice kinini cy’iri shyamba kiri, inyeshyamba za FLN zivuga ko ariho zifite ibirindiro.

Mu bitero byabaye mu mwaka ushize mu karere ka Nyaruguru mu Rwanda, abategetsi b’u Rwanda bavuze ko izi nyeshyamba zitera ziturutse mu Burundi.

Niko byongeye gutangarizwa abaturage ba Bweyeye mu cyumweru gishize ubwo basuwe n’abategetsi n’abahagarariye ingabo nyuma y’igitero ku birindiro by’ingabo z’u Rwanda biri muri Bweyeye.

Igitero ku ngabo z’u Rwanda muri Bweyeye cyabaye mu ijoro rya tariki 08/11 naho igitero ku ngabo z’u Burundi i Mabayi kiba mu ijoro rishyira kuwa gatandatu tariki 16/11/2019.

BBC

Exit mobile version