Site icon Rugali – Amakuru

Rwanda: BBC Imvo n’Imvano kuri Kaminuza eshatu zigenga zafunzwe bidasubirwaho

Ndabashuhuje nshuti muteze amatwi BBC, tugeze mu mwanya w’ikiganiro cy’Imvo n’Imvano, turi ku wa gatandatu tariki ya 22 ukwezi kwa 8 umwaka wa 2020.

Muri iki kiganiro turavuga ku kibazo cy’ifungwa rya kaminuza 3 zigenga mu Rwanda ari zo UNIK cyangwa University of Kibungo, Christian University of Rwanda na Indangaburezi College of Education.

Hashize ukwezi kurenga ministeri ishinzwe amashuri makuru na za Kaminuza mu Rwanda itangaje gufunga bidasubirwaho izo kaminuza, ndetse bamwe muri ba nyirazo cyangwa se abaziyoboraga bakaba nabo bafunzwe bakurikiranwa n’inkiko.

Muri iki kiganiro turajya muri izi kaminuza tuvugane na bamwe mu bayobozi bahasigaye. Ese koko izi kaminuza zaba zarafunzwe kubera kutubahiriza cyangwa kutuzuza ibyo zari ziyemeje ubwo zahabwaga impushya z’agateganyo zo gutanga uburezi mu Rwanda?

Turaganira na bamwe mu barimu bazigishagamo, bazonzwe no gutakaza akazi n’ibirarane by’imishahara yabo batazi neza uwo bazabibaza.

Ministeri y’uburezi ivuga ko iri gushakira imyanya abanyeshuri barenga 2000 bari muri izo kaminuza, bakaba bakwiga mu zindi kaminuza ziri mu Rwanda. Bamwe mu banyeshuri barabivugaho iki? Turabaha ijambo. Imvo n’Imvano kandi iraganira n’abakuriye urugaga rwa za kaminuza bagire icyo bavuga kuri iki kibazo n’ingaruka gishobora guteza mu ishoramari mu burezi bwa za Kaminuza zigenga.

Ni ikiganiro mwateguriwe kandi mugezwaho na Yves Bucyana.

BBC

Exit mobile version