Amashyaka abiri atavuga rumwe n’ubutegetsi yasabye ko hashyirwaho umunsi wo kwibuka no kunamira Abahutu bapfuye, nyuma y’uko Perezida Paul Kagame yemeye ko hari abapfuye.
Perezida Kagame yasubiwemo abwira Evgeny Lebedev ati: “Ok, hari Abahutu benshi bapfuye. Ariko ntibapfuye nk’ingaruka yo guhigwa kubera icyo bari cyo”.
Biri mu nyandiko ya Evgeny Lebedev ukuriye ihuriro The Giant Club yanditse mu kinyamakuru the independent nyuma yo guhura na Kagame mu mpera z’icyumweru gishize ubwo yinjiraga muri iryo huriro ryo kubungabunga ibinyabuzima.
Amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi akorera mu Rwanda ya PS-Imberakuri rikuriwe na Bernard Ntaganda na Dalfa-Umurinzi rikuriwe na Victoire Ingabire, yasohoye itangazo ahuriyeho rivuga ko ibyo Kagame yavuze “yateye intambwe ikomeye mu mateka ye ya politiki”… “avuga yeruye ingingo yari yarabaye nk’izira mu Rwanda.”
Leta y’u Rwanda n’Umuryango w’Abibumbye bivuga ko habaye jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe na leta yari iriho, Abatutsi bagahigwa bakicwa kubera uko bavutse.
Hari raporo zitandukanye zo zivuga ko hanabaye ubwicanyi bukomeye bwibasiye Abahutu bari mu Rwanda n’abari bahungiye mu cyahoze ari Zaire (DR Congo ubu).
PS-Imberakuri na Dalfa-Umurinzi, amashyaka yombi ataremererwa n’amategeko mu Rwanda, mu itangazo ryayo yasabye Perezida Kagame ‘gutera indi ntambwe akemera ko haba ibikorwa byo kwibuka’ n’abo Bahutu.
Itangazo ryayo risaba ko hashyirwaho “umunsi ngarukamwaka wo kwibuka Abahutu bishwe, gushyingura imibiri y’Abahutu bishwe ikiri hirya no hino ku gasozi” no “gushyiraho ikigega cyo gufasha imiryango y’Abahutu bishwe”.
Ingingo y’ubwicanyi bwakorewe Abahutu ntivugwaho kenshi mu Rwanda, aho ishobora kuba intandaro yo kugirana ibibazo n’ubutegetsi, nk’uko byavuzwe n’umuhanzi Kizito Mihigo mu gitabo cye cyasohotse nyuma y’urupfu rwe.
Dalfa – Umurinzi na PS-Imberakuri yatangaje ko asaba ko habaho; “gushishikariza abagize uruhare mu bwicanyi bw’Abahutu kubisabira imbabazi no gufata icyemezo cy’ihanagurabusembwa ku bantu bose bahamijwe icyaha cyo kuba baravuze ko Abahutu bishwe kandi bagahabwa n’impozamarira.”